00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhora wa ruguru:Hakuweho amafaranga y’ikirenga ku banyamahanga muri Kaminuza

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 31 December 2015 saa 10:34
Yasuwe :

Abanyeshuri biga muri Kaminuza za Leta bakomoka mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo na Kenya bihuriye ku mishinga y’umuhora wa ruguru, guhera muri Mutarama 2016 ntibazongera gusabwa gutanga amafaranga y’ikirenga ugereranyije n’ay’umwenegihugu usanzwe.

Iki ni igisubizo ku banyeshuri bigaga hanze y’ibihugu byabo binubiraga ko ikiguzi cy’uburezi basabwaga cyabaga kiri hejuru.

Ubusanzwe amafaranga yakwaga abanyeshuri b’abanyamahanga yatandukanaga bitewe n’igihugu. Iri tandukaniro ryagaragaraga ku mafaranga yo kwiyandikisha, ayo kwiga n’ibindi nkenerwa mu burezi.

Ikinyamakuru Daily Nation kivuga ko kuwa 31 Ukuboza 2015, aribwo itegeko rigenga amafaranga y’uburezi yishyurwa muri biriya bihugu rigomba guhuzwa, hagakurwaho izo mbogamizi zari zibangamiye uburezi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi muri Kenya, Dr.Belio Kipsang, yavuze ko abanyeshuri bo mu bihugu bihuriye ku mishinga y’umuhora wa ruguru, batazongera gusabwa amafaranga y’ikirenga nkuko byagendaga.

Ibi ngo bizatuma umunyeshuri wa kimwe muri ibi bihugu afatwa nk’undi mwenegihugu usanzwe, kuko uretse ikiguzi cy’uburezi cy’ikirenga kizavaho, atazongera no kwishyuzwa amafaranga y’ikirenga ku macumbi, isomero, mudasobwa ndetse n’ayo gukora ubushakashatsi n’ibindi.

Kipsang yagize ati "Itegeko nirimara guhuzwa, abanyeshuri bazafatwa kimwe.”

Icyakora izi mpinduka ntabwo zireba abiga muri Kaminuza zigenga kuko zitagengwa n’amabwiriza amwe.

Ati "Ibi bigamije koroshya urujya n’uruza rw’abanyeshuri bo mu karere, kugirango bashobore kwiga muri Kaminuza iyo ariyo yose bihitiyemo.”

Muri iyi gahunda izaba ihuriweho na Kaminuza za Leta mu bihugu byo mu muhora wa ruguru, biteganyijwe ko umunyeshuri azajya yishyura ikiguzi cy’uburezi akoresheje ifaranga rikoreshwa muri kimwe muri ibi bihugu, aho kuba mu madolari y’Amerika nkuko byari bisanzwe.

Icyakora ngo abanyeshuri baturuka mu gihugu cya Ethiopia giheruka kwinjira mu mishinga y’umuhora wa ruguru muri uku kwezi, bazategereza indi nama y’ubutaha y’abakuru b’ibihugu kugirango ifate iki cyemezo.

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi muri Kenya Dr.Belio Kipsang

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages