Gen. Mahamat Idriss Déby w’imyaka 37 niwe wahawe ubutware bwo kuyobora igihugu mu gihe cy’inzibacyuho izamara amezi 18 ayoboye Tchad ndetse azaba afite inshingano zose z’Umukuru w’Igihugu.
Uyu mwanzuro ugiye gushyirwa mu bikorwa nk’itegeko shingiro rya repubulika, ugena ko Mahamat Idriss Déby azaba ari n’Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Idriss Déby Itno wayoboye imyaka igera kuri 30, aherutse kwicwa n’ibikomere by’amasasu yarashwe ubwo yari ku rugamba mu Majyaruguru y’Igihugu cye.
Mahamat Idriss Déby yakundaga kuba ari hafi ya se ndetse yanakurikiraga umutekano we kuko yari akuriye umutwe w’abasirikare barinda Perezida.
Nyuma y’urupfu rwa se, ku wa Kabiri yahise asinya itegeko rishyiraho Akanama ka Gisirikare n’abajenerali 15 biganjemo abahoze iruhande rwa se kandi bari abizerwa kuri we kagomba kuyobora inzibacyuho mu gihe cy’amezi 18 kagategura amatora aciye mu mucyo.
Ubu niwe ukurikiye Akanama k’Abaminisitiri, abayobozi bakuru mu by’umutekano ndetse arateganya gushyiraho abantu 69 bazamufasha mu buyobozi mu mezi ari imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!