Hashyizweho itsinda ryihariye rigomba gukurikirana icyo gikorwa mu minsi mike iri imbere.
Umwe mu bayobozi bashinzwe iterambere n’urubyiruko muri uwo mujyi, Olusegun Dawodu yabwiye abanyamakuru ko abazunguzayi n’abasabiriza bateje ikibazo gikomeye mu mujyi ukwiriye kurangwa n’abaturage bubahiriza amategeko.
Yavuze ko ubusanzwe abazunguzayi n’abasabiriza muri uwo mujyi baturuka mu bindi bice by’igihugu, bityo ko batakomeza kubyihanganira.
Olusegun Dawodu kandi yavuze ko ibyaha bikunze kugaragara muri uwo mujyi bigirwamo uruhare n’abo bantu.
Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’impuruza yatanzwe na Polisi ko hari abantu benshi bagiye bagaragara mu byaha, nyuma bikagaragara ko bari bihinduye abazunguzayi.





Ibitekerezo 0