Mu majwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Amatora kuri uyu wa 14 Kanama 2021, yagaragaje ko muri site z’itora 15 mu 156 z’iki gihugu, umuherwe Hakainde Hichilema w’imyaka 59 yagize amajwi 171.604 mu gihe Lungu umaze imyaka itanu ayobora Zambia yagize 110.178.
Nubwo amajwi yose atarashyirwa hanze, amahirwe menshi ari guhabwa Hichilema wigeze gutsindwa na Lungu mu matora yo mu 2016, yavuzwemo ko habayemo uburiganya.
Gusa ishyaka riri ku butegetsi rya Patriotic Front, Perezida Lungu abarizwamo ryatangaje ko ryizeye intsinzi muri aya matora kuko hagaragaye ubwitabire bwinshi bw’abatora mu duce tubamo abarwanashyaka baryo benshi.
Nevers Mumba uri mu bakandida 14 biyamamaje ku mwanya w’umukuru w’igihugu yavuze ko aya matora ari kamarampaka yerekana ko ishyaka rya Patriotic Front ridafite ubushobozi bwo kuyobora iki gihugu.
Mu gihe iki gihugu kiri guhura n’ibibazo bikomeye mu rwego rw’ubukungu byatejwe n’icyorezo cya Covid-19, urubyiruko rwacyo rungana na 36.7% by’abaturage ba Zambia rwasabye ko habaho amavugurura mu bukungu azarufasha kubona amahirwe y’akazi.
Abashoramari ni bamwe mu bategerezanyije amatsiko menshi ibizava mu matora, kugira ngo batangire gushora imari muri iki gihugu cya kabiri muri Afurika gikungahaye ku mabuye y’agaciro ya cuivre akunda kuvamo insinga z’amashanyarazi.
Perezida Edgar Lungu w’imyaka 64 aramutse atowe yaba agiye kuyobora Zambia muri manda ya Kabiri y’imyaka itanu mu gihe Hakainde Hichilema bahanganye we yaba ari manda ya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!