00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukazana wa Perezida Mnangagwa agiye kugezwa imbere y’urukiko kubera ibiyobyabwenge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 August 2026 saa 08:10
Yasuwe :

Umukazana wa Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, Kelsea Tafirenyika, agiye kwitaba urukiko aho akurikiranyweho ibyaha birimo gucuruza ibiyobyabwenge n’iyezandonke.

Kelsea Tafirenyika ni umugore wa kabiri wa Collins Mnangagwa, umwe mu bahungu b’impanga ba Perezida Mnangagwa. Yatawe muri yombi muri Kanama 2026, nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Uyu mugore yafatiwe mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Greystone Park, mu ntangiriro za Kanama 2026. Polisi ya Zimbabwe ivuga ko yamusanganye amacupa ya pethidine na morphine, imiti ikoreshwa mu buvuzi ariko ikagengwa n’amategeko akomeye kubera uburyo ishobora gukoreshwa nabi.

Abapolisi bavuga ko hafi amacupa 200 y’iyo miti yari ahishwe mu cyumba cye, ndetse hakaba haranabonetse udupfunyika dutanu tw’urumogi mu modoka ye ihenze.

Nyuma yo gufungwa igihe gito, Kelsea yarekuwe by’agateganyo atanze ingwate y’amadolari 1.000, ariko aza kongera gutabwa muri yombi nyuma gato yo kuva muri gereza ya Harare Remand. Yongeye gushinjwa ibyaha by’iyezandonke no gucuruza ibiyobyabwenge.

Ubushinjacyaha buvuga ko akekwaho kuba yarabonye imitungo irimo inzu 19 abikesheje amafaranga ava mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ndetse n’indi mitungo 13 iri hanze ya Zimbabwe, harimo muri Afurika y’Epfo no muri Dubai.

Kelsea we avuga ko iyo mitungo yayihawe nk’impano n’umugabo we, Collins Mnangagwa. Icyakora, Polisi ya Zimbabwe yatangaje ko iri gukorana na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu rwego rwo gukurikirana no gufatira imitungo iri hanze y’igihugu.

Mu rwego rwo gukomeza iperereza, nyina wa Kelsea, umuvandimwe we ndetse n’undi muntu wo mu muryango na bo batawe muri yombi ubwo bageragezaga kuva muri Zimbabwe bafite amafaranga angana n’ibihumbi 53 by’Amadolari ya Amerika.

Kelsea Tafirenyika ategerejwe imbere y’urukiko ku wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri 2026, aho azaburana ku byaha aregwa. Bivugwa kandi ko yandikiye Perezida Mnangagwa n’umugore we ibaruwa abasaba imbabazi ari muri gereza.

Abunganira umugore wa kabiri wa Collins Mnangagwa bavuga ko iki kibazo gishobora kuba ari umugambi w’abo bavuga ko ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi ugamije guharabika Perezida Mnangagwa. Icyakora, Perezida Mnangagwa aherutse gutangaza ko ashyigikiye politiki yo kutihanganira na gato ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Umukazana wa Perezida Mnangagwa agiye kugezwa imbere y’urukiko kubera ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages