Ambasaderi Luca Attanasio w’imyaka 43 n’umurinzi we Vittorio Lacovacci w’imyaka 30 n’umushoferi Mustapha Milambo bishwe tariki ya 22 Gashyantare 2021, mu muhanda uva i Goma werekeza Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Uyu mugabo yishwe ubwo yari mu rugendo rugana mu gace ka Rutshuru gusura ibikorwa bya gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM) byo kugaburira abana ku mashuri. Leta ya Congo yatangaje ko itari yamenyeshejwe iby’urwo rugendo ngo imucungire umutekano.

Kuri uyu wa Gatatu, Ibiro Ntaramakuru byo mu Butaliyani, Agenzia Nazionale Stampa Associata (ANSA), byatangaje ko umukozi wa PAM ari umwe mu bakekwa. Uwo mukozi utavuzwe izina, ngo ni we wari ufite inshingano zo gutegura uburyo umutekano wa Ambasaderi n’abo bari bari kumwe wari gucungwa, nyamara ngo ntiyabikoze.

Mu kwezi gushize, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko abakekwaho uruhare mu rupfu rwa ambasaderi bafashwe ndetse batangiye guhatwa ibibazo.

Nyuma y’umunsi umwe iki gitero kibaye, Leta ya RDC yasohoye itangazo rivuga ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakozwe n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR.

Ambasaderi Luca Attanasio yishwe arasiwe mu modoka ubwo yari mu muhanda Goma-Rutshuru
Ambasaderi Luca Attanasio yishwe arasiwe mu modoka ubwo yari mu muhanda Goma-Rutshuru