00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi w’agahenge mu mujyi wa Sake wari umaze iminsi mu rusaku rw’amasasu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 February 2024 saa 01:14
Yasuwe :

Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024, nta mirwano ihanganishije Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 yabaye mu Mujyi wa Sake uherereye muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Muri uyu mujyi no mu nkengero haheruka kubera imirwano tariki ya 13 Gashyantare, ubwo abarwanyi ba M23 bageragezaga kuwinjiramo, ariko bakaza gusohokamo bitewe n’ibisasu byaraswaga n’ingabo za RDC hamwe n’izizifasha.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurinda amahoro, kuri uyu wa 14 Gashyantare ryatangaje ko abasirikare ba misiyo y’amahoro, MONUSCO, bari gufasha Ingabo za RDC muri iyi ntambara, bakanarinda abasivili n’umuhanda uhuza Sake na Goma.

Ryagize riti “Ikibazo kiracyakomeye hagati ya M23 na FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru. MONUSCO ikomeje gufasha Ingabo za RDC no kurinda abasivili, yongera abasirikare ku muhanda wa Goma-Sake.”

Mu gihe muri Sake hiriwe hatuje, imirwano yumvikanye hafi y’agace ka Shasha kegereye ikiyaga cya Kivu, ku muhanda uhuza Sake na Minova. Ingabo za RDC zashakaga gufungura uyu muhanda umaze iminsi ufunzwe, ariko ntabwo zabigezeho.

Olivier Munguiko uhagarariye sosiyete sivili ikorera i Sake yahamirije Actualité aya makuru, agira ati “Imirwano yabereye ku muhanda wa Shasha, Kirotshe na Kiluku. FARDC ni yo yagabye igitero, igamije gufungura umuhanda wa RN2.”

Nubwo i Sake hiriwe agahenge, ubuzima bw’uyu mujyi busa n’ubwahagaze kuko inzira ziwuhuza n’ibindi bice zarafunzwe, keretse umuhanda ujya i Goma. Zari zisanzwe zoroshya ubuhahirane.

Uyu mujyi birasa n’aho nta baturage bakiwurimo nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wayo, Maombi Mubiri, mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP. Abenshi bahungiye i Goma, abandi berekeza i Mweso babifashijwemo n’ingabo za MONUSCO.

Kugeza kuri uyu wa 14 Gashyantare, abasirikare ba RDC, aba MONUSCO, SADC n’abagize ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ryiyise Wazalendo, ni bo bari muri Sake. M23 iri mu misozi ikikije uyu mujyi.

Tariki ya 13 Gashyantare, Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko uyu mutwe ufite gahunda yo gufata Sake kuko wifashishwa mu kugaba ibitero ku birindiro byayo no ku basivili. Yasabye abaturage kudahunga, abasezeranya “kubohorwa”.

MONUSCO yarahiriye kutemerera M23 gufata Sake na Goma, yizeza ingabo za RDC gukomeza kuzifashiriza muri ‘Opération Springbok’. Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba, yongereyeho ko n’ingabo za SADC zamaze kwinjira muri iyi ntambara.

Bisa n’aho abaturage bose bavuye muri Sake bitewe n’iyi mirwano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages