Ni icyemezo Uganda yatangaje kuri iki Cyumweru. Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda rivuga ko Otunnu ari umunyapolitiki w’inararibonye ndetse akaba n’umudipolomate ufite amateka maremare mu nzego mpuzamahanga.
Ambasaderi Otunnu amaze imyaka isaga 40 akora mu nzego zo ku rwego mpuzamahanga, aho yagiye agira inshingano zitandukanye muri Loni, muri Guverinoma ya Uganda, mu mashuri makuru ndetse no mu bikorwa byo guteza imbere amahoro.
Mu Muryango w’Abibumbye, Otunnu yabaye Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni ndetse anaba Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe abana no kurwanya amakimbirane, umwanya yagiyemo hagati ya 1998 na 2005.
Muri uwo mwanya, yagize uruhare mu gushyira ikibazo cy’abana bagizweho ingaruka n’intambara ku murongo w’ibikorwa by’Inama y’Umutekano ya Loni, ndetse ashyiraho uburyo bwo gukurikirana no kugenzura abahonyora uburenganzira bw’abana bari mu bihugu birimo amakimbirane.
Mbere y’akazi ke muri Loni, Otunnu yabaye Ambasaderi wa Uganda uhagarariye igihugu cye muri Loni kuva mu 1980 kugeza mu 1985, ndetse aba Perezida w’Inama y’Umutekano ya Loni mu 1981. Muri icyo gihe, yagize uruhare mu gushyiraho uburyo bwo gutora Umunyamabanga Mukuru wa Loni buzwi nka “Otunnu Formula”.
Ku rwego rwa Uganda, yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu 1985 kugeza mu 1986, ndetse agira uruhare mu Nama Ngishwanama y’Igihugu mu gihe cy’inzibacyuho nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Idi Amin.
Nyuma yaho, Otunnu yayoboye International Peace Academy (ubu yitwa International Peace Institute) kuva mu 1990 kugeza mu 1998, ndetse agira n’inshingano mu bigo by’uburezi birimo Albany Law School, American University i Paris na Institut Français des Relations Internationales.
Uruhare rwe mu guteza imbere amahoro n’uburenganzira bwa muntu rwamuhesheje ibihembo bitandukanye birimo Sydney Peace Prize (2005), German Africa Prize (2002) na Harvard Law School Alumni Association Award (2007).
Mu myaka ya vuba, Otunnu yakomeje ibikorwa byo kubaka amahoro binyuze mu mushinga wa Roco Paco, hagamijwe gufasha abaturage bo mu majyaruguru ya Uganda kongera kwiyubaka nyuma y’imyaka myinshi y’ibibazo by’umutekano muke.
Ambasaderi Otunnu afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Mategeko yakuye muri Kaminuza ya Oxford ndetse n’iy’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Mateka yakuye muri Harvard Law School. Azwiho kuba avuga neza indimi zirimo Icyongereza, Igifaransa na Luo.
Guverinoma ya Uganda yavuze ko ubunararibonye bwe mu nzego za Loni, muri dipolomasi mpuzamahanga, mu miyoborere ndetse no mu bikorwa byo kubaka Amahoro, bimugira umukandida ukwiye kuyobora uyu muryango mpuzamahanga.
Manda y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni uriho ubu, António Guterres, izarangira ku wa 31 Ukuboza 2026, aho Uganda yasabye ibihugu bigize Loni gushyigikira kandidatire ya Ambasaderi Olara Otunnu.
Mu gihe Ambasaderi Olara Otunnu wa Uganda yinjiye mu bahataniye kuyobora Loni, hari abandi bakandida batandukanye bamaze gutangazwa. Muri bo harimo Rafael Mariano Grossi wo muri Argentina, usanzwe ayobora Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomiki (IAEA), Michelle Bachelet Jeria wahoze ari Perezida wa Chile, Rebeca Grynspan Mayufis wo muri Costa Rica, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Ubucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) na María Fernanda Espinosa Garcés wo muri Ecuador.
Hari kandi Macky Sall, wahoze ari Perezida wa Senegal, watanzwe nk’umukandida n’igihugu cye mu guhatanira uyu mwanya. Aba bakandida bose bari mu rugendo rwo gushaka gushyigikirwa n’ibihugu bigize Loni, aho Umunyamabanga Mukuru mushya wa Loni azatoranywa n’Inteko Rusange, nyuma yo kwemezwa n’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!