Muthuki watangiye izi nshingano mu kwezi gushize, azaganira n’abayobozi bombi ku bijyanye n’aho EAC igeze mu guhuza za gasutamo, gahunda y’isoko ndetse n’ifaranga rusange, ndetse na gahunda yo kugira EAC igihugu kimwe.
Uyu Munyamabanga kandi azagaragariza aba bayobozi aho gahunda yo kwemeza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia nk’ibihugu binyamuryango igeze, ndetse no kwinjiza Sudan y’Epfo mu bikorwa n’imishinga migari ya EAC.
Muthuki kandi azaba agenzwa no gusobanura gahunda afite muri manda y’imyaka itanu iri imbere, zirimo kongera 40% by’ubucuruzi hagati y’ibihugu binyamuryango ndetse no gushyiraho ingamba zihuriweho n’Umuryango mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 ndetse n’uburyo buhuriweho uyu Muryango uzazahura ubukungu bwawo.
Nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’Isoko Rusange ku Mugabane wa Afurika, AfCTFA, byitezwe ko Muthuki azasobanurira abakuru b’ibihugu byombi uburyo Umuryango wa EAC watangira kwitegura kubyaza umusaruro iri Soko, binyuze mu kugabanya imisoro ku bintu bimwe na bimwe ndetse no guteza imbere urwego rw’abikorera, rugomba no kuzagira uruhare rufatika mu gufasha EAC kubyaza umusaruro amasezerano ya AfCTFA.
Byitezwe ko Muthuki kandi azasura ibigo bya EAC biri muri buri gihugu birimo Komisiyo ya EAC igamije guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga, EASTECO, iri mu Rwanda, Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Imokoranire ya za Kaminuza mu bihugu bigize EAC, IUCEA, ndetse n’Ikigo Gishinzwe Kugenzura Umutekano w’Ikirere cya EAC, CASSOA, biri muri Uganda.
Muri izi ngendo zigamije gusobanukirwa uruhare rw’ibyo bigo mu iterambere rya EAC, byitezwe ko Muthuki azaherekezwa n’abarimo Martin Ngoga, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya EAC, Nestor Kayobera ukuriye Urukiko rwa EAC, Umunyamabanga Mukuru Wungirije Ushinzwe guteza imibanire Christophe Bazivamo, ndetse n’Umujyanama wa EAC, Dr. Anthony Kafumbe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!