00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru wa AFP na RFI mu Burundi yakubiswe bikomeye

Yanditswe na

Mwumvaneza Robert

Kuya 3 August 2015 saa 01:30
Yasuwe :

Umunyamakuru w’umurundi akaba n’intumwa ya AFP Ndikumana Esdras yavuze ko yahagaritswe n’abashinzwe umutekano ubundi agakubitwa kuri iki cyumweru ahiciwe Gen. Nshimirimana Adolphe wahoze ayobora inzego z’iperereza mu Burundi.

Ndikumana Esdras, usanzwe akorera radiyo RFI yo mu gihugu cy’ubufaransa yavuze ko yari arimo gufata amafoto ahabereye ubwicanyi mu murwa mukuru Bujumbura akaba yaraje guhagarikwa n’umukozi wo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iperereza mu Burundi (SNR) ubundi akajyanwa mu biro byabo.

France24, dukesha iyi nkuru ivuga ko yatawe muri yombi mu gihe kingana n’amasaha abiri, muri icyo gihe cyose Ndikumana yavuze ko yararimo akubitwa mu mugongo, amaguru ndetse no mubworo bw’ibirenge. Amaze kurekurwa yajyanywe kwa muganga, afite ibikomere ndetse anashonje cyane.

Michele Leridon umuyobozi ushinzwe Amakuru muri AFP, yavuze ko yatunguwe cyane n’urwo rugomo, ati: “tuzasaba ibisobanuro abayobozi b’u Burundi ndetse batwizeze ko ibintu nk’ibi bitazasubira ukundi. Intumwa yacu igomba gukomeza akazi kayo mu mutuzo usesuye.”

Imyivumbagatanyo mu Burundi yatumye ibitangazamakuru byigenga bifungwa ndetse isinzi ry’abanyamakuru bahunga igihugu abandi bajya mu bwihisho bitewe n’itotezwa bashyirwaho.

Urupfu rwa Gen.Adolphe Nshimirimana ryabaye nyuma y’uko Perezida Pierre Nkurunziza yemejwe ko atsinze amatora ataravuzweho rumwe n’abadashyigikiye ubutegetsi bwe, aho yiyamamarizaga manda ya gatatu yakurikiwe n’imyigaragambyo y’abaturage ndetse no kudashyigikirwa n’amahanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages