Abantu ba hafi b’uyu munyamakuru batangaje ko yatswe uburenganzira bwo gukorera mu Burundi ashinjwa gukora inkuru zibogamye.
Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru mu Burundi, CNC, Richard Giramahoro, yemeje aya makuru aho yavuze ko uyu munyamakuru , Thais Brouck, yakoraga inkuru zifite uruhande zibogamiyeho.
Abicishije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Thais yavuze ko atirukanywe nkuko bamwe babivuga ahubwo ko yatswe impapuro zimuha uburenganzira bwo gukorera ku butaka bw’u Burundi.
Thais Brouck yageze mu Burundi mu mpera z’ukwezi kwa kane nk’intumwa ya Televiziyo y’Abafaransa, France 24.
Yari ku ngoro y’ishyaka CNDD-FDD tariki ya 24 Mata ubwo iri shyaka ryemezaga Perezida Pierre Nkurunziza ko ariwe ugomba kurihagararira mu matora y’Umukuru w’igihugu.
Abanyamakuru mu Burundi baherutse kugaragaza ko nta bwisanzure bafite aho amaradiyo amwe n’amwe yafunzwe ashinjwa gukwirakwiza ibihuha kuva imvururu zishingiye kuri politiki zakaza umurego muri iki gihugu.
Tariki ya 03 Gicurasi 2015, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, abanyamakuru bo mu Burundi bizihije uwo munsi bifunze iminwa bashaka kugaragaza ko badafite ubwisanzure.
Imvururu zakurikiye kwemeza Perezida Nkurunziza nk’umukandida mu matora zatumye amaradiyo arimo REMA Fm, RPA, Isanganiro na Bonesha Fm atwikwa.



















TANGA IGITEKEREZO