Abanyamategeko batangaje ko uyu mugore akurikiranywe nyuma yo kwandika kuri twitter ye ubutumwa bugereranya Perezida Mugabe n’agasimba, avuga ko umugore we n’umuhungu ari abasesaguzi, baguze imodoka zihenze cyane zo mu bwoko bwa Rolls-Royce.
Ikigo cy’Abongereza gikora izi modoka, kigurisha Rolls-Royce Ghost, ishobora kugenda ibirometero 249,448 ku isaha amadolari ya Amerika ibihumbi 220 naho Rolls-Royce Phantom kikayigurishwa nibura ibihumbi 300$ (asaga miliyoni 250 Frw).
Itabwa muri yombi ry’uyu munyamerika ribaye nyuma y’icyumweru kimwe gusa Mugabe ashyizeho Minisitiri ushinzwe gukurikirana ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyamabaga.
Daily Nation yanditse ko uyu munyamerika, usanzwe akorera Televiziyo ikorera i Harare (Magamba TV) yafashwe na Polisi ikajya kumufunga.
Abo banyamategeko bavuga ko nubwo uyu munyamerika yanditse ubwo butumwa, nta zina rya Perezida Mugabe yanditseho, uretse gusa kuba ibinyamakuru byo muri iki gihugu biheruka kwandika ko umuhungu wa Mugabe n’umugore we ,Grace Mugabe, baheruka kwinjiza muri Zimbabwe imodoka zihenze cyane zirimo Rolls-Royce ebyiri.
Ambasade ya Amerika yatangaje ko iri gukorana bya hafi n’umujyanama w’uwo munyamakuru mu gukurikirana iki kibazo.
Muri iki gihugu hari guhwihwiswa amagambo ko umuryango wa Perezida usesagura nyamara ubushomeri buvuza ubuhuha mu baturage.
Muri uko gusesagura harimo kandi kuba umuhungu wa Grace Mugabe bivugwa ko aheruka kugura izindi modoka zihenze cyane zirimo Range Rover 4x4 ebyiri, iyo mu bwoko bwa Mercedes-Benz S-Class n’iyo mu bwoka bwa Aston Martin.
Leta ya Zimbabwe isanzwe ivugwaho gufunga abagerageza gusebya Perezida Mugabe nubwo nta n’umwe urahamwa n’icyo cyaha, urugero ni nk’abagabo babiri bafunzwe ku wa Gatanu bazira gutangaza ko batazatora ishyaka ZANU-PF rya Perezida Mugabe no kumugereranya n’imbwa.



















TANGA IGITEKEREZO