00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwandakazi Kamayirese ku rutonde rw’abagore 20 b’icyitegererezo muri Afurika

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 5 December 2014 saa 10:47
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Kamayirese Germaine yashyizwe ku rutonde rw’abagore 20 bakomeye ku mugabane wa Afurika n’ikinyamkuru Forbes Magazine.
Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyandika ku bukungu Forbes Magazine, cyakoze urwo rutonde cyibanze kibanze ku bagore barimo gukora ibikorwa bihindura igihugu mu iterambere bikora ku buzima bw’abaturage.
Umunyarwandakazi Germaine Kamayirese ari ku mwanya wa 14 mu bagore batarengeje imyaka 45 bakoze ibikorwa (…)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Kamayirese Germaine yashyizwe ku rutonde rw’abagore 20 bakomeye ku mugabane wa Afurika n’ikinyamkuru Forbes Magazine.

Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyandika ku bukungu Forbes Magazine, cyakoze urwo rutonde cyibanze kibanze ku bagore barimo gukora ibikorwa bihindura igihugu mu iterambere bikora ku buzima bw’abaturage.

Umunyarwandakazi Germaine Kamayirese ari ku mwanya wa 14 mu bagore batarengeje imyaka 45 bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bukungu, mu ikoranabuhanga, politike n’ahandi, akaba ari gahunda yatangiye muri 2011.

Uwafashije mu gukora uru rutonde yavuze ko Kamayirese kimwe n’abandi bari ku rutinde ari ipfundo ry’ahazaza ha Afurika.

Ati “ ni abantu batekereza neza, bubaka, batera umwete, bakora uko bashoboye kose ngo iterambere rigerweho, ni abayobozi b’Isi y’ahazaza mu nzego zitandukanye »

Umusizi wo muri Maroc Zahra Mansouri ni we uyoboye urutonde agakurikirwa n’Umunyanijeriya Ada Osakwe w’imyaka 34.
Uretse Nigeria ifite abagore benshi kuri urwo rutonde, abagore batandatu baruriho bakomoka muri Kenya.

Iki kinyamakuru kivuga cyakiriye urutonde rw’abantu bagera kuri 700 bose bagaragaza ibyo bagezeho n’ibyo bakora ariko 20 bakarusha abandi mu kugira uruhare mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage.

Kamayirese yagizwe Umunyabanga wa Leta muri Minisitiri ku ya 24 Nyakanga 2014. Yavukiye mu karere ka Nyarugenge ku wa 5 Kanama 1981 yabonye impamyabumenyi y’ubwenjeniyeri mu cyahoze ari IIshuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (KIST) n’iy’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza kubufatanye bw’iryo shuri na Kaminuza ya Coventry yo mu Bwongereza.

Yagiye ashinngwa imirimo itandukanye mu ikoranabuhanga mu bigo bya Leta y’u Rwanda n’ibyigenga nka RURA na Tigo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages