00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunye-Congo wari umaze iminsi 75 azenguruka Afurika n’igare yapfiriye mu mpanuka

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 September 2026 saa 10:38
Yasuwe :

Miguel Masaisai ukomoka mu Mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yapfiriye mu mpanuka nyuma yo kumara iminsi 75 azenguruka Afurika n’igare mu rugendo yise urugamije amahoro.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yatangiriye uru rugendo i Goma tariki ya 1 Gicurasi 2026, afite intego yo kugenda ibilometero ibihumbi 14 azenguruka uyu mugabane yifashishije igare, aho urugendo rwari kurangirira muri Maroc.

Akiva i Goma yinjiye mu Rwanda, arara mu Mujyi wa Musanze. Icyo gihe yasobanuye ubwo yageraga ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu, yari ananiwe, ashonje kandi imvura yamushiriyeho, umugore amuha karoti eshanu zo kurya.

Yagize ati “Umunsi watangiye neza ariko nyuma yo kwambuka umupaka, imvura y’amahindu yaguye. Nakomeje guhatana nubwo imvura yagwaga, mfite umunaniro n’inzara. Mu muhanda ugana ku Mukamira, umubyeyi yambaye karoti eshanu zo kurya.”

Ku munsi wa kabiri yamanutse i Kigali, akomereza mu Karere ka Rwamagana, na Kirehe ku mupaka wa Rusuzumo, yambuka yinjira muri Tanzania. Gahunda yari ukunyura mu bihugu 17 byo muri Afurika.

Miguel yageze i Kinshasa tariki ya 5 Kanama, yakirwa n’abaturage ndetse n’abayobozi bo muri RDC. Hari hashize iminsi 67, akaba yari amaze kugenda ibilometero birenga 6500.

Tariki ya 6 Nzeri, Miguel yavuye i Kinshasa, yerekeza muri Repubulika ya Congo. Yanyuze mu Mujyi wa Brazaville, Gambona ndetse na Oyo.

Byageze tariki ya 14 Nzeri akiri muri Oyo, afite intego yo gukomereza urugendo mu majyaruguru ya Congo, agakomereza muri Cameroun.

Ku wa 18 Nzeri, Miguel yatangiye urugendo ruva muri Oyo, yerekeza mu majyaruguru ya Congo. Wari umunsi wa 75 yatangiranye imbaraga, agaragaza ko yishimira gusatira intego ye yo kugera muri Maroc.

Ubwo Miguel yageraga mu Mujyi wa Ouesso mu majyaruguru ya Congo, igare rye ryapfuye, asaba utwara ‘taxi voiture’ kumugeza aho yagombaga kurikanikira.

Ni bwo uyu musore yinjiye muri iyi modoka, asangamo abandi bagenzi babiri. Iyi modoka yakoze impanuka, abari bayirimo bose bahasiga ubuzima.

Kuva muri Gicurasi kugeza muri Nyakanga 2025, na bwo Miguel Masaisai yari yakoze urugendo rw’amahoro rw’ibilometero birenga 6000 ku igare, ava mu Mujyi wa Goma agera muri Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Ubutumwa yari afite bwasabaga abantu kubana mu mahoro, kunga ubumwe no kugira urukundo.

Miguel Masaisai yanyuze mu Rwanda muri Gicurasi 2026, akomereza muri Tanzania
Uyu musore yapfiriye muri Ouesso, mu majyaruguru ya Congo-Brazaville

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages