00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umupfakazi wa Sata n’umuhungu we mu baziyamamariza kuyobora Zambia

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 21 November 2014 saa 09:30
Yasuwe :

Umupfakazi w’umukuru w’igihugu cya Zambia uherutse kwitaba Imana, Christine Kaseba n’imfura ye ku mugore wa mbere Mulenga Sata bari mu bazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Mutarama.
Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha kivuga ko amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Mutarama 2015 ashobora kuzahura n’ingorane z’abigaragambya kubera abakandida bakomoka mu muryango umwe.
Mulenga yatangaje tariki ya 18 Ugushyingo ko igihe kigeze ngo igihugu kiyoborwe n’umuntu (…)

Umupfakazi w’umukuru w’igihugu cya Zambia uherutse kwitaba Imana, Christine Kaseba n’imfura ye ku mugore wa mbere Mulenga Sata bari mu bazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Mutarama.

Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha kivuga ko amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Mutarama 2015 ashobora kuzahura n’ingorane z’abigaragambya kubera abakandida bakomoka mu muryango umwe.

Malenga Sata

Mulenga yatangaje tariki ya 18 Ugushyingo ko igihe kigeze ngo igihugu kiyoborwe n’umuntu w’umusore uzanye amaraso mashya .

Ati ” Iki ni cyo gihe ngo Zambia igire umuyobozi ukiri muto kandi ufite imbaraga, ni byiza ko nusa ikivi cya data ”

Umupfakazi wa Sata Christine Kaseba nawe yatanze kandidatire ku wa 19 Ugushyingo agaragaza ko ashaka gusohoza ibyifuzo by’umugabo we.

Christine Kaseba

Agira ati” agahinda nagize ntabwo gahuye no kuba nasohoza ibyo Perezida Sata yasize atagezeho”

Michael Sata yitabye Imana ku wa 28 Ukwakira 2014, ku myaka 77 ahitanywe n’indwara .

Yasimbuwe n’uwari Visi-Perezida Guy Scott ariko we ntiyemerewe kuziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu kuko ababyeyi be badafite inkomoko muri icyo gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages