Uburyo uyu murinzi yapfuyemo ntabwo buzwi icyakora hari ibinyamakuru byo muri Congo byatangaje ko ashobora kuba ari we washyize hanze amakuru y’uko Perezida Tshisekedi yaba arwariye mu Bubiligi.
Le corps sans vie de Monsieur José Mbemba, garde rapproché du Président de la République Felix Tshisekedi a été retrouvé dans un quartier de #Kinshasa.
Les circonstances de sa mort restent encore inconnues jusque-là. pic.twitter.com/3TqtJmTbNA— Paulette Kimuntu Kim (@KimKimuntu) April 12, 2024
Guhera mu mpera z’icyumweru gishize muri icyo gihugu hari ibihuha ku buzima bwa Tshisekedi, aho bamwe bavuga ko yaba amaze imnsi arwariye mu Bubiligi.
Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Televiziyo yo mu Bubiligi RTBF yaribeshye ivuga ko Tshisekedi yari ahari, biteza akavuyo muri Congo.
Icyo kinyamakuru cyaje kwikosora kivuga ko atari ahari, ariko hakomeza kwibazwa aho aherereye dore ko mu gihugu byavugwaga ko naho adahari.
Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama yavuze ko Perezida Tshisekedi ari hanze y’igihugu icyakora yirinda kuvuga aho aherereye n’icyo yagiye gukorayo.
Jose Mbemba yari asanzwe ari umwe mu barinda Perezida Tshisekedi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!