00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurambo wa Tshisekedi ugiye gusezererwaho mu Bubiligi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 February 2017 saa 09:31
Yasuwe :

Nyuma y’urupfu rwa Etienne Tshisekedi utaravugaga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umurambo we ugiye gusezererwaho mu Bubiligi ari naho yaguye.

Ku itariki ya 1 Gashyantare 2017 nibwo Tshisekedi wari ufite imyaka 84 yaguye mu bitaro bya Sainte Elizabeth mu Bubiligi azize indwara y’ibihaha.

Amakuru dukesha RTBF (Radio-Télévision belge de la communauté française) avuga ko umurambo we uzashyirwa mu cyumba cya kabiri cy’inzu ya Heysel ikorerwamo imurikagurisha mu Mujyi wa Bruxelles, abifuza kumusezeraho akaba ariho bamusanga.

Umuyobozi w’Umujyi wa Bruxelles, Yvan Mayeur yavuze ko iki cyumba bagitije umuryango wa Tshisekedi kugira ngo uhakorere ikiriyo cy’iminsi itatu kuva uyu munsi kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru. Igihe n’aho azashyingurwa ntibiratangazwa.

Etienne Tshisekedi wamaze imyaka 56 muri politiki , muri yo 36 akayimara ari ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yanditse amateka akomeye yo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu no guharanira demokarasi nta mususu.

Mu myaka 36 ishize niwe musivili wabaye umukeba w’ibihe byose ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko, Laurent Kabila na Joseph Kabila; Yitabye Imana atageze ku ndoto zo kuyobora miliyoni zisaga 67 z’abaturage ba RDC.

Urupfu rwa Etienne Tshisekedi rwababaje benshi muri RDC

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages