00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurundi yafatanywe imbunda muri Uganda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 November 2021 saa 03:57
Yasuwe :

Umusore ukomoka mu Burundi witwa Mbabazi Turinayezu alias Hassan yafatiwe mu modoka rusange muri Uganda afite imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu musore w’imyaka 25 yafatiwe mu modoka ya sosiyete itwara abagenzi izwi nka Bismarkan Coaches. Yafatanywe imbunda ebyiri zihishe mu mufuka w’ifu y’imyumbati nk’uko Chimpreports yabitangaje.

Yafashwe ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo kuri uyu wa Gatatu mu gare ya Kisoro.

Abashinzwe umutekano ngo amakuru bayahawe n’umwe mu baturage wabamenyesheje ko abonye umuntu witwaje imbunda yinjira mu modoka rusange yerekeje i Kampala.

Uwo musore kandi ngo yafatanywe ikarita ndangamuntu ya Uganda. Yahise atabwa muri yombi afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kisoro mu gihe iperereza rikomeje.

Bivugwa imbunda zafatanywe umuturage wari mu modoka ya Bismarkan Coaches

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages