Guverinoma ya Tchad yatangaje ko abagize ishyaka PSF (Parti Socialiste sans Frontières) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’inzibacyuho bagabye igitero ku biro by’urwego rushinzwe ubutasi.
Yasobanuye ko kuri ibi biro hoherejwe abasirikana, bahangana n’ababigabyeho igitero kandi ko umutuzo wagarutse mu masaha y’igitondo, ariko hari abarashwe bagapfa, abandi bagafungwa nk’uko Al Jazeera yabitangaje.
Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko amasasu yongeye kumvikana mu murwa mukuru wa Tchad ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2024.
Iyi radiyo yasobanuye ko amasasu yumvikanye ku biro by’ishyaka PSF byagoswe n’abasirikare kuva mu gitondo no mu bindi bice bitandukanye bya N’Djamena, kandi ko habayeho uguhunga kw’abaturage.
Umwe mu bayobozi ba PSF utifuje ko amazina ye atangazwa, yasobanuye ko habayeho imyigaragambyo y’abayoboke b’iri shyaka, yakurikiwe no kuraswamo no kubatera imyuka iryana mu maso.
Iki gitero cyagabwe nyuma y’amasaha make Perezida w’inzibacyuho wa Tchad, General Mahamat Deby Itno yemeje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki ya 6 Gicurasi 2024.
PSF kandi ishinjwa kugerageza kwica Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri uku kwezi kwa Gashyantare 2024, ariko Perezida wayo, Yaya Dillo yarabihakanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!