00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango w’Abibumbye wasabye RDC kurimbura FDLR

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 22 October 2014 saa 09:41
Yasuwe :

Akanama k’Umutekano ka Loni ku wa kabiri kasabye Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kugaba ibitero ikambura intwaro umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda wanze kuzishyira hasi ku bushake nk’uko wari wabisabwe.
Ingabo za Monusco zasabwe gushyigikira ingabo iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri icyo gikorwa cyo guhashya uyu mutwe ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe (…)

Akanama k’Umutekano ka Loni ku wa kabiri kasabye Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kugaba ibitero ikambura intwaro umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda wanze kuzishyira hasi ku bushake nk’uko wari wabisabwe.

Ingabo za Monusco zasabwe gushyigikira ingabo iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri icyo gikorwa cyo guhashya uyu mutwe ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, Inama y’Umutekano y’Umuryango w’abibumbye yagaragaje impungenge z’uko FDLR yanze gushyira hasi intwaro ku bushake mu gihe cy’amezi atandatu ntarengwa yari yahawe n’umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigali, ICGLR.

Riti “ kuva iyi tariki yashyirwaho nta bushake bwo gushyira hasi intwaro abarwanyi ba FDLR bagaragaje, uyu mutwe ntiwigeze ushyira mu bikorwa ibyo wari wemeye ku bushake”.

Iki gihe ntarengwa FDRL yari yagihawe biturutse mu nama yahuje Abayobozi bahuriye muri ICGLR n’abagize umuryango wa SADC yabaye tariki ya 2 Nyakanga i Luanda muri Angola.

Abayobozi b’ibihugu bigize ICGRL na SADC bateganya gukora indi nama muri uku kwezi ngo barebe uko ibikorwa byo kwambura intwaro uyu mutwe byifashe mu gihe hasigaye amezi atatu ngo igihe FDRL yongerewe mu gushyira intwaro hasi kirangire.

U Rwanda nk’igihugu kigize ICGRL ntirwahemye kugaragaza ko FDLR yasuzuguye amezi 6 yongerewe, kandi ko rubona ari imikino uyu mutwe wibereyemo.

Abagize Inama y’Umutekabo bibukije ko kurandura FDRL bigomba gushyirwa imbere ya byose kuko bizaba urufunguzo rwo kugarura amahoro, hagamijwe kurinda abaturage ba RDC n’akarere k’Ibiyaga Bigali nk’uko byemejwe mu masezerano.

Inama y’umutekano ya Loni kandi yamaganiye kure ibyo FDRL isaba ko habaho ibiganiro bya politiki ahubwo itsindagira ko abantu bose bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu bagomba gufatwa bagakurikiranwa n’ubutabera.

Iyi nama ariko ntiyabuze kuvuga ko mu gihe uyu mutwe wagaragaza ubushake bwo gushyira intwaro hasi utagabwaho ibitero.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Inama y’Umutekano izagenzura imigendekere y’iri shyirwa hasi ry’intwaro, umubare w’intwaro bazashyira hasi, abazemera kwishyira mu maboko y’ubuyobozi n’ibindi.

Abagize Inama y‘Umutekano y’Umuryango w’abibumbye bavuze ko Leta ya Kinshasa igomba gushyiraho inkambi zujuje ibisabwa zo kwakira abo barwanyi igihe bamaze kubambura intwaro by’umwihariko bakita ku bagore n’abana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages