00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ugiye guperereza ku mirambo yo muri Rweru

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 11 March 2015 saa 06:34
Yasuwe :

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wemeje ko ugiye kohereza impuguke zizakora iperereza ku mirambo yagaragaye mu kiyaga cya Rweru giherereye hagati y’ u Rwanda n’ u Burundi mu mwaka wa 2014.

Ambasaderi w’ u Burundi mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika, Alain Nyamitwe, yabwiye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa ko perezida wa komisiyo ya AU, Nkosazana Dlamini-Zuma, yemereye perezida Pierre Nkurunziza ubufasha yari yasabye ngo hamenyekane inkomoko y’imirambo yagaragaye mu kiyaga cya Rweru.

Ati "Mbere hari ikibazo cyo kumenya imiterere y’ ikibazo, ubu iki ni cyo gihe cyo kumenya aho ukuri guherereye, ntituramenya igihe abazakora iperereza bazahagerera ariko twamaze kubona inyandiko imenyesha ko bagiye kuza vuba.”

Nkosazana Dlamini-Zuma perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika

Leta y’u Burundi yavuze ko iyo mirambo basanze ishobora kuba iva mu Rwanda izanywe n’amazi y’Akagera, ariko Leta y’ U Rwanda na yo ihita ibyamaganira kure, ivuga ko nta muturage n’umwe wayo waburiwe irengero.

Imirambo ibarirwa muri 40 yabonetse mu bihe bitandukanye ihambiriye mu mifuka, indi yambaye ubusa, kugeza ubu inkomoko yayo ntiramenyekana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages