Iki cyemezo cyafashwe n’aka kanama ku wa Kane tariki 17 Ukuboza ,gisigaje kwemezwa na Leta y’u Burundi yahawe amasaha 96.
Bonaventure Cakpo Guebegde, umwe mu bagize ibiro by’akanama k’amahoro n’umutekano mu karere karimo u Burundi na Congo zombi yabwiye AFP ko Leta y’u Burundi nibyanga hazategerezwa icyemezo cy’inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika kuri iyi ngingo.
Yagize ati “Ubu dufite amahitamo abiri; kohereza ingabo tugendeye ku ruhushya rwa Guverinoma y’u Burundi cyangwa tugategereza uruhushya rw’abakuru b’ibihugu bya Afurika ,bivuze ko bibiri bya gatatu by’iki cyemezo byafashwe. Ku bwacu turahitamo kubikora kubw’uruhushya rwa Guverinoma y’u Burundi.”
Guebegde yavuze kandi ko izi ngabo zizaturuka mu mutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara ,zibarizwa mu mutwe w’ingabo za Afurika zishinzwe gutabara aho bibaye ngombwa (ASF).
Abasesengura ibibera mu Burundi bafite impungenge niba guverinoma y’u Burundi izemera ko izi ngabo zoherezwayo ,ahanini bashingiye ko mu mezi umunani ashize ubuyobozi bw’iki gihugu bwakomeje kwiyama imiryango mpuzamahanga mu mvururu zihabera.
Mu Gushyingo nibwo umuryango w’Abibumbye wemeje inyigo yo kohereza ingabo zawo mu Burundi ,mu gihe cyose ihohoterwa n’ubwicanyi muri iki gihugu bidahagaritswe.
Kuva muri Mata uyu mwaka, mu Burundi haranzwe n’imvururu zishingiye kuri manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza itaravuzweho rumwe. Abarenga 300 bamaze gupfa mu gihe abasaga ibihumbi 200 bamaze guhunga igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO