Iki cyemezo cyafashwe kuwa Gatanu tariki 26 n’akanama k’amahoro n’umutekano k’umuryango w’ubumwe bwa Afurika mu nama yateraniye ku cyicaro gikuru cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe i Addis Abeba muri Ethiopia.
Umuryango w’ubumwe bwa Afurika washyigikiye icyifuzo cy’u Rwanda cy’uko uyu muryango wamagana itabwa muri yombi rya Lt.Gen. Karenzi Karake, umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi.
Mu ijambo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, yavuze ko bitumvikana ko umuyobozi w’umunyarwanda wagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yafatwa hakirengagizwa abagize uruhare muri Jenoside bakidegembya mu bihugu by’amahanga.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko itabwa muri yombi rya Gen Karenzi Karake bigomba gufatwa nk’igitero k’u Rwanda ndetse no ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati “Aka ni agasuzuguro, abakoze Jenoside bakanagaragazwa hakurikijwe amahame mpuzamahanga, hashize imyaka 22 bidegembya mu Mijyi y’i Burayi ndetse bafite uruhare rwo kubwiriza abacamanza ngo bafate abahagaritse Jenoside, kariya ni agasuzuguro.’’
Minisitiri Mushikiwabo yashimangiye ko bidakwiye ko amahanga akomeza kwihisha inyuma y’ubutabera mpuzamahanga kugirango bigire ingaruka za politiki ku bihugu byo ku mugabane wa Afurika, ahubwo bigomba gusabwa kwikosora bitewe n’aho isi igeze.
Komiseri w’akanama k’umutekano n’amahoro k’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika Smail Chergui we yavuze ko iki kibazo cy’ifatwa rya Lt.Gen Karenzi Karake byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amahame y’ubutabera mpuzamahanga kandi ko ibi bikomeje byahungabanya amahoro, iterambere, n’umutekano umugabane wa Afurika wifuza kugeraho.
Uyu muryango ukaba wanenze icyemezo cyo gufata Lt.Gen. Karenzi Karake hakurijiwe impapuro z’umucamanza w’Umunya Espagne zateshejwe agaciro n’urukiko rukuru rw’icyo gihugu ndetse na Polisi mpuzamahanga Interpol.
Mu rwego rwo gushyigikira u Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo yaherekejwe muri iyi nama n’abayobozi bakuru b’ibihugu by’abaturanyi bya Kenya na Uganda.
Biteganijwe ko abayobora komisiyo y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika bazageza iyi myanzuro ku bihugu bifite uruhare muri iki kibazo ku buryo cyabonerwa umuti vuba.



















TANGA IGITEKEREZO