Uyu muyoboro uri kubakwa (East African Crude Oil Pipeline Project: EACOP) uzifashishwa mu gutwara amavuta mu ntera y’ibirometero amagana kuva muri Uganda kugeza ku cyambu cyo muri Tanzania.
Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikurikirana ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, CAI, cyatanze imbuzi ko uyu muyoboro uzatuma hasohorwa imyuka ya Carbon ingana na toni miliyoni 379 mu myaka 25 irenze iyo u Bufaransa bwagaragaje mu 2020.
Ibi bipimo kandi birenze kure ibyo abari kubaka uyu muyoboro bagaragaje muri raporo yabo ku ngaruka z’umushinga ku bidukikije yashyizweho umukono na Uganda na Tanzania.
Uyu muyoboro uzavana peteroli idatunganyije ku Kiyaga cya Albert muri Uganda agezwe ku cyambu cya Tanga muri Tanzania, mu ntera ya kilometero 1400.
Iyo peteroli izajya ivanwa ku Cyambu cya Tanga igezwe ku byambu bya Shanghai mu Bushinwa na Rotterdam mu Buholandi nk'uko inkuru dukesha Rfi ibivuga.
Ubuyobozi bwa CIA bwagize buti “Igihe kirageze ngo TotalEnergies ikure akarenge mu mushinga w’umuyoboro wijeje gutanga amavuta tudakeneye.”
Umubare munini w’abaharanira kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’uburenganzira bwa muntu bahagurukiye gusaba Uganda na Tanzania guhagarika EACOP, bavuga ko uzashyira mu kaga ubuzima bw’abantu ndetse ukangiza ibidukikije.






Ibitekerezo 0