00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinjacyaha mukuru muri Tanzania yeguye kubera ruswa yamuvugwagaho

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 18 December 2014 saa 06:38
Yasuwe :

Frederick Werema yeguye kuri uyu mwanya ba uwa mbere wegujwe na ruswa ivuza ubuhuha yavuzwe mu rwego ayoboye muri Leta ya Tanzania.
BBC dukesha iyi nkuru yatngaje ko Werema yashinjwe na bagenzi be gutanga uruhushya rwo guha amafaranga asaga miliyoni 120 z’amadolari ya Amerika ishyirahamwe rikora mu by’amasokoy’umuriro.
Mu kwegura kwe, Werema ntakozwa iki cyaha, ahubwo avuga ko yeguye ku mpamvu z’umwuka mubi wa politiki wavugwaga muri Tanzania nkuko bigaragara mu itangazo ryavuye mu biro (…)

Frederick Werema yeguye kuri uyu mwanya ba uwa mbere wegujwe na ruswa ivuza ubuhuha yavuzwe mu rwego ayoboye muri Leta ya Tanzania.

BBC dukesha iyi nkuru yatngaje ko Werema yashinjwe na bagenzi be gutanga uruhushya rwo guha amafaranga asaga miliyoni 120 z’amadolari ya Amerika ishyirahamwe rikora mu by’amasokoy’umuriro.

Mu kwegura kwe, Werema ntakozwa iki cyaha, ahubwo avuga ko yeguye ku mpamvu z’umwuka mubi wa politiki wavugwaga muri Tanzania nkuko bigaragara mu itangazo ryavuye mu biro bya Perezidansi.

Mu minsi ishize, Ruswa yavuzwe muri Tanzania yatumye zimwe mu nkunga iki gihugu cyahabwaga n’amahanga zihagarikwa. Ihuriro ry’ibihugu 12 birimo u Buyapani, u Bwongereza, Banki y’isi na Banki y’Iterambere ya Afurika bafashe ingingo mu kwezi k’Ukwakira 2014 yo kudaha Tanzania inkunga ya miliyoni 490 z’amadolari kubera iyo ruswa ihavuza ubuhuha.

Perezida wa Jakaya Kikwete agera ku butegetsi mu mwaka wa 2005 yatangaje ko aje kurwanya ruswa muri Leta ariko hari abamunenga ko atabigezeho.
Abategetsi bose bavuzwe muri iki kibazo n’abavuzweho ruswa bakomeje kubihakana, bavuga ko nta ruswa irangwa mu mikorere yabo.

Igenzura ryakozwe n’ihuriro ry’inteko ishinga amategeko ryasanze miliyoni 120 z’amadolari yiswe ko yishyuwe ishyirahamwe rikora mu by’amasoko y’umuriro w’amashanyarazi nyuma abamisitiri bamwe bakayigabagabanya.

Iyi konte ngo yakoreshweje n’ikigo cya Leta gitanga umuriro Tanesco gifatanyije na sosiyete yigenga icuruza amashyanyarazi IPLT.
Deus Ntakirutimana
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages