Uyu mugabo wakoreraga sosiyete ya Delina Oil and Gas distributors Tanzania Ltd, yishwe kuwa 5 Mutarama 2022 nyuma y’icyumweru kimwe gusa hiciwe undi munya-Tanzania nawe utwara ibikamyo.
Umuyobozi muri ambasade ya Tanzania muri Congo, Netho Yatega, yabwiye The Citizen ko Hamisi yishwe n’ibisambo bitaramenyekana ubwo yavaga Lubumbashi ajya ku mupaka wa Kasumbalesa iki gihugu gihaniraho imbibi na Zambia.
Yatega yavuze ko ibi bisambo byuriye ikamyo igenda bikamusagarira bimusaba amafaranga, arayatanga ariko ntibyanyurwa maze biramurwanya.
Uyu muyobozi yavuze ko izi mpfu ebyiri z’amaherere abanya-Tanzania bakomeje guhura nazo muri Congo ziteye impungege bityo ko bari gutegura inama na Guverineri wa Lubumbashi kugira ngo bige ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kuba ingume mu muhanda uva Lubumbashi ujya ku mupaka wa Kasumbalesa.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abashoferi batwara amakamyo muri Tanzania, Schubert Mbakizo, yasabye ko iki gihugu cyakwimura ambasade yacyo kikayivana i Kinshasa kikayijyana Lubumbashi kuko ariho hari ibikorwa byinshi by’ubucuruzi bityo bakabungabunga umutekano w’abanyagihugu babo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!