Umutwe w’inyeshyamba za FDLR ngo waba winjiza miliyoni 71 z’amadorari y’Amerika ava mu bucuruzi ifatanyamo n’abagore b’abasirikare bakuru ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Amakuru dukesha News of Rwanda avuga ko bimwe mu bicuruzwa byinjiza ayo mafaranga birimo amahembe y’inzovu, amakara, imisoro n’ibindi. Aya makuru akaba akubiye muri raporo MONUSCO iherutse kohereza I New York ku Cyicaro cy’ Umuryango w’Abibumbye.
FDLR kandi ngo ifite ubucuruzi bukomeye buhagarariwe na Sylvestre Mudacumura ushakishwa na ICC afatanyije na Komiseri w’ingabo Augustin Nsengimana.
Mu gukora ubu bucuruzi nta nkomyi, abasirikare ba Congo bategura amayira ibyo bicuruzwa bicamo bigezwa ku bagore b’abasirikare ba FARDC.
Bivuze ko mu gihe abasirikare ba FARDC bari ku rugamba abagore babo baba bari gukurikirana iby’iuwo bucuruzi.
News of Rwanda ivuga ko ibi bikubiye muri raporo y’ibanga MONUSCO yohereje I New York muri Nyakanga ikaba yarakozwe n’itsinda rizwi ku izina rya ‘Joint Mission Analysis Cell’ (JMAC). Iyi raporo yari ifite umutwe wandikishije ibara ry’umutuku uhamya ko ari inyandiko y’ibanga rikomeye (STRICTLY CONFIDENTIAL).
Muri Kivu y’Amajyaruguru, itsinda rya FDLR rikora ubucuruzi ngo rizwi ku izina rya “Miroir”, riherereye mu gace kitwa Kasugho mu birometero 70 uvuye muri Lubero.
Muri Kivu y’Amajyepfo, itsinda rishinzwe ubucuruzi mbere ryitwaga “Lunette”, nyuma riza gusenywa rigabanywamo amashami atandukanye.
Raporo ya MONUSCO ivuga ko ayo mashami yiswe Antennas (Iminara) akaba ari nayo ashinzwe kugeza ku isoko ibyo bicuruzwa. Aba FDLR bashinzwe ibyo bikorwa ni Col Bonheur ubarizwa i Burhinyi (Mwenga), Lt Maurice ubarizwa i Mulenge (Uvira), na Kidumu uherereye Kanyantende (Mwenga).
Muri Kivu y’Amajyepfo FDLR ihafite abarwanyi 200 bashinzwe ubucuruzi.
Iyo raporo ya MONUSCO ivuga ko FDLR yinjiza amamiliyoni y’amadorari ku mwaka inyungu ivamo ikagabanwa hagati ya FDLR, FARDC n’imitwe ya Mayi Mayi.
Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije giherereye muri Congo, ICCN kivuga ko uburobyi butemewe bwinjiriza FDLR hafi miliyoni 32 z’amadorari y’Amerika ndetse no gutwika amakara bikinjiza hafi miliyoni 35 z’amadorali.
ICCN ivuga ko 92% by’ibiti bitwikwamo amakara ajya muri Kivu ya ruguru biva muri Pariki y’Ibirunga. Ibikorwa byose by’ubucuruzi FDLR ikora ngo iyo ubiteranije bivamo miliyoni 71 z’amadorari y’Amerika ku mwaka.
Uyu mutwe kandi ngo unagenzura igice kinini gihingwamo urumogi ku mupaka wa Lubero-Walikale na Ruthsuru; imirimo ikomeye yo kurutunganya ngo iherereye ahitwa Ikobo, Lusamambo, Bukumbirwa, Buleusa, Miriki, Luofu, Lusogha, Kanandavuko, Lueshe, Mirangi na Kateku.
Iyo raporo ivuga ko abarangura bwa mbere ari abagore b’abasirikare ba FARDC, ngo FARDC ni yo itunganya amayira anyuzwamo urwo rumogi dore ko ngo rushobora kuba rugera kuri toni 10.
Raporo yongeraho ko ubwikorezi bw’ibicuruzwa bukorwa mu masaha y’ijoro.
Ubutunzi kandi FDLR ibushakira mu misoro itemewe n’amategeko yakwa kuri bimwe mu birombe by’amabuye y’agaciro biherereye ahitwa Itombwe, Burhinyi, na Mukungwe, ndetse no mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.



















TANGA IGITEKEREZO