Tigray ari nayo Tedros avukamo, imaze imyaka ibiri mu ntambara hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba za TPLF zigamije ubwigenge bw’ako gace nyuma yo gushwana na Guverinoma ya Abiy Ahmed.
Kuri uyu wa Gatatu i Genève, Tedros yavuze ko Isi isigaje amahirwe make yo gukumira Jenoside muri Tigray.
Yagize ati “Nta handi hantu ku Isi abantu bamaze imyaka ibiri bagoswe. Amahirwe asigaye ni make ngo hirindwe iyi Jenoside”
Yavuze ko kuri ubu ibiribwa n’ibijyanye n’ubuvuzi byahagaritswe kugera muri Tigray bikozwe na Leta ya Ethiopia, nk’uburyo bwo kurwanya abo baturage bahatuye.
Guverinoma ya Ethiopia imaze igihe ihakana ko itigeze ihagarika ibikorwa by’ubutabazi bigamije gufasha abakuwe mu byabo n’intambara muri Tigray.
Iperereza ryakozwe na Komisiyo irimo intumwa za Loni n’iza Leta ya Ethiopia umwaka ushize, yagaragaje ko impande zombi ziri mu ntambara zakoze ibyaha bishobora kuvamo iby’intambara.
Muri iki cyumweru ingabo za Ethiopia ku bufatanye n’iza Eritrea zafashwe imijyi itandukanye muri Tigray, bitera impungenge ko abasirikare bashobora kuzahohotera abaturage.
Leta ya Ethiopia ishinja Tedros gushyigikira inyeshyamba zo muri Tigray, nubwo we avuga ko ikimuraje ishinga ari ukuvugira abavandimwe be n’abaturage bose bari guhohoterwa muri ako gace.






Ibitekerezo 0