Izi mpunzi zatahutse ni izari zarahunze ikibazo cy’umutekano muke cyakurikiye igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wahoze ayobora iki gihugu.
Kuva mu 2017, hashyirwaho gahunda yo gucyura izi mpunzi ku bushake, imibare ya UNHCR igaragaza ko abamaze gutaha barenga ibihumbi 180, uyu mubare w’abataha warushijeho kuzamuka muri Nyakanga 2020, nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byari byarakiriye umubare munini w’impunzi z’Abarundi gusa kubera gahunda zagiye zishyirwaho zigamije kuzicyura ku bushake ubu hasigaye izigera ku bihumbi 71.
Kuva mu mpera za Werurwe 2015, impunzi z’Abarundi zatangiye kwinjira mu Rwanda, ruzishyiriraho inkambi z’agateganyo i Gashora n’i Nyanza mbere yo kwimurirwa i Mahama mu Karere ka Kirehe, izindi ziguma mu Mijyi ya Kigali na Huye.
N’ubwo umubare w’impunzi z’Abarundi zitaha ugenda wiyongera imibare ya UNHCR igaragaza ko abagera ku bihumbi 270 bakiri mu buhungiro mu bihugu nka Tanzania, Uganda, Rwanda, RDC, Kenya, Mozambique, Malawi, Afurika y’Epfo na Zambia.





Ibitekerezo 0