00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwami w’Abanyamulenge mu Minembwe yashimuswe n’abataramenyekana

Yanditswe na

Rwego Claude

Kuya 14 April 2015 saa 12:18
Yasuwe :

Rwema Gendarme Umutware Gakondo w’Abanyamulenge, ufatwa nk’Umwami wabo mu Minembwe yaburiwe irengero mu cyumweru gishize, umuryango we ukaba usaba ko abamushimuse bamurekura agakomeza imirimo ye.

Umutware Rwema Gendarme yari asanzwe atuye mu gihugu cya Uganda aho afite urugo, ariko agakurikirana bya hafi imirimo ye nk’umwami gakondo w’Abanyamulenge mu Minembwe.

Umuhungu we Vedaste Ndamiye yatangarije BBC ko Rwema Gendarme akomora ubwami kuri Sekuruza Karojo Vedaste. Umuhungu we yongeraho ko Rwema Gendarme yarangwaga no kwanga intamabara, igitekerezo yari ahuriyeho n’Abanyamulenge batari bake.

Umugore we Prossy Bonabana avuga ko aheruka kuvugana n’umugabo we kuwa kabiri w’icyumweru gishize (tariki ya 7 Mata 2015) ubwo umugabo we yari ageze i Kisoro muri Uganda ahahana imbibe na Cyanika y’u Rwanda.

Akihagera yakodesheje imodoka (Voiture) yo kumugeza i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ntiyarenze umutaru kuko yayikuwemo n’abantu bambaye imyenda ya Gisirikare.

Mu gihe Ndamiye Vedaste umuhungu wa Rwema avuga ko hari igihugu cyashimuse umubyeyi we akanasaba ko cyamurekura, umufasha wa Rwema, Madamu Prossy Bonabana yatangarije the Monitor ko icyumweru gishize telefoni y’umugabo we idacamo, kandi ko nta n’umuntu n’umwe wo mu muryango we uzi aho aherereye.

Ndamiye yongeraho ko atazi icyo yashimutiwe n’ibyo bari kumukoresha.

Rwema yari amaze igihe atuye muri Uganda, kuva mu mwaka wa 2002. Kuba yarashimutiwe ku mupaka w’ibihugu bibiri u Rwanda na Uganda, byatumye umugore we ajya kubaririza kuri Ambasade y’u Rwanda na Uganda ababa barashimuse umugabo we.

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda ikaba yaramubwiye ko uretse no kuba itabizi, Leta y’u Rwanda ntiyakora igikorwa kigayitse nk’icyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages