Nyuma y’ibyumweru bitari bike yari amaze mu bitaro, uburwayi bwe bwakomeje kuba bubi kugeza ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021 atanze.
Abo mu muryango w’ibwami nabo bemeje aya makuru bavuga ko bashimira cyane abaturage, banabasaba ko bakomeza gubaha inkunga y’amasengesho.
Ati “ Ku ruhande rw’umuryango w’ibwami, turashimira igihugu ku masengesho mugiye gukomeza n’ubufasha muri ibi bihe bikomeye.”
Umwami Zwelithini yavutse ku wa 14 Nyakanga 1948 mu gace ka Nongoma mu Majyaruguru ya KwaZulu-Natal. Ni umuhungu w’imfura Umwami Cyprian Bhekuzulu yabyaranye n’umugore wa Kabiri Thomo.
Kuva Cyprian Bhekuzulu yatanga muri 1968, umuhungu we yahise yima ingoma ubwo yari afite imyaka 20 y’amavuko gusa yaje kwambikwa ikamba ry’ubwami mu 1971 kuko yabanje kwihisha abamugenzaga bashaka kumwica.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!