MONUSCO yatangaje ko abo basirikare bajyanywe mu Bitaro by’i Goma kugira ngo bitabweho nyuma yo gukomerekera mu gitero cyagabwe kuri kimwe mu birindiro byayo muri Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Igisirikare cya Congo, FARDC cyatangaje ko umwe muri abo yakomeretse mu buryo bukomeye.

Tanzania ifite ingabo zigera kuri 800 muri MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inyeshyamba za M23 zashinje Igisirikare cya Congo na MONUSCO guhitamo intambara kuruta ibiganiro by’amahoro ubwo byagabaga igitero ku birindiro byayo muri Rutshuru.

Mu birego bishya Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru, Gen Sylvain Ekenge, yashinje u Rwanda ko rwohereje abasirikare 500 bo mu mutwe udasanzwe ngo bajye gutera ingabo mu bitugu abo barwanyi.

U Rwanda ntirwahwemye kwamagana ibyo birego ruvuga ko ikibazo cya Congo cyashakirwa imbere mu gihugu.

Imirwano yongeye kubura ku wa Mbere nyuma y’icyumweru cyari gishize hariho agahenge.

Abasirikare batatu ba Tanzania bakomerekeye mu gitero bagabweho na M23
Abasirikare batatu ba Tanzania bakomerekeye mu gitero bagabweho na M23

RDC: Umwami w’u Bubiligi yamaganye ivanguraruhu ryaranze ubutegetsi bw’abasekuruza be

Umwami w’u Bubiligi, Philippe Léopold Louis Marie, uri mu ruzinduko rw’iminsi itandatu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko yamaganye ibikorwa by’ivanguraruhu byakozwe n’abakoloni b’abasekuruza be muri iki gihugu.

Yavuze ko ubutegetsi bw’abakoloni bwaranzwe n’ubusumbane budasobanutse, ubwicanyi, igitugu, iheza n’ivanguraruhu.

Ni bimwe mu byo yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC i Kinshasa ku wa Gatatu nk'uko tubikesha ibitangazamakuru bitandukanye birimo Ijwi rya Amerika na BBC.

Yagize ati “Muri uru ruzinduko rwanjye rwa mbere muri RD Congo, imbere y’abaturage b’iki gihugu n’abakibana n’ingaruka z'ubukoloni, uyu munsi ndashaka kubemeza ko mbabajwe bikomeye n’ibikomere by’amateka.”

Abakoloni b’Ababiligi muri RD Congo bari mu bakoze ibikorwa byamennye amaraso menshi muri Afurika.

Ni bo bagenzuraga iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere kuva mu kinyejana cya 19 kugeza mu 1960 ubwo cyabonaga ubwigenge.

Igihugu cyose cyari cyaratangajwe ko ari umutungo bwite w’Umwami Leopold II.

Abanyafurika barenga miliyoni 10 bibarwa ko bapfuye bazize indwara cyangwa ihohoterwa ubwo bamukoreraga mu mirima.

Bamwe bashoboraga gucibwa amaguru cyangwa amaboko mu gihe batubahirije ibyo abategetsi b'abakoloni babasabye.

Ku wa Mbere akigera muri Congo, Umwami Philippe yashyikirije iki gihugu ibihangano by’ubugeni bigera ku bihumbi 84 byatwawe mu gihe cy’ubukoloni, u Bubiligi bwari bwaremeye gusubiza.

Nyuma yo guhererekanya ibyo bihangano, impande zombi zasinye amasezerano y’imikoranire hagati y’Ingoro Ndangamurage ya Congo n’iy’Ubwami iherereye muri Centrafrique ariko ibikubiyemo ntibyashyizwe ahagaragara.

Umwami w'u Bubiligi, Philippe, yamaganye ibikorwa by'abakoloni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Umwami w'u Bubiligi, Philippe, yamaganye ibikorwa by'abakoloni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Amatora muri Kenya: TikTok yatunzwe urutoki ku guhembera urwango

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abakoresha TikTok muri Kenya bari kwifashisha uru rubuga bagakwirakwiza amashusho arimo kwibasira abantu, ahembera urugomo cyangwa akwirakwiza ibinyoma mbere y’amatora arimo n’aya Perezida ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekanye ko uru rubuga nkoranyambaga rwananiwe kugenzura ubutumwa butambutswa bufitanye isano n’amatora muri Kenya.

Umushakashatsi mu Kigo cya Mozilla Foundation witwa Odanga Madung, ni we wakoze ubwo bushakashatsi.

Hagaragajwe amashusho agera ku 130 yanyujijwe kuri konti 33 arimo amagambo ahembera urwango, amafoto n’amajwi byahinduwe ndetse n’amakuru ku bya politiki atari ukuri.

Nk'uko BBC ibivuga, harimo amakuru y’ikinyoma yanyujijwe kuri za televiziyo ndetse no muri filime mbarankuru.

Igiteye inkeke ni uko ayo mashusho yarebwe inshuro zigera kuri miliyoni enye kandi yakomeje gufatwa nk’aho ari ay’ukuri kugeza ubwo ubu bushakashatsi bwakorwaga.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko application ya TikTok, iri mu zikururwa [download] kurusha izindi muri Kenya.

Madung yavuze ko amakuru y’ibinyoma anyura kuri TikTok mu buryo butubahirije amabwiriza agenga uru rubuga yatumye ibintu birushaho kuba bibi muri politiki ya Kenya.

Imvururu zakurikiye amatora yo mu 2007 zatumye abagera ku 1200 bicwa, abandi ibihumbi 500 bavanwa mu byabo muri Kenya.

Abakoresha TikTok batunzwe urutoki ko bakwirakwiza ubutumwa buhembera urwango mu gihe Kenya yitegura kwinjira mu matora
Abakoresha TikTok batunzwe urutoki ko bakwirakwiza ubutumwa buhembera urwango mu gihe Kenya yitegura kwinjira mu matora

Perezida wa Somalia agiye kurahira; umutekano wakajijwe i Mogadishu

Inzego z’umutekano mu Murwa Mukuru wa Somalia zarikanuye mu gihe hitegurwa umuhango wo kurahira kwa Perezida mushya w’iki gihugu, Hassan Sheikh Mohamud, kuri uyu wa Kane.

Imihanda minini muri Mogadishu kuri uyu wa Gatatu yari yafunzwe n’abapolisi bahashyizwe ari benshi hamwe n’imodoka z’intambara ku mihanda yerekeza ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Mu masaha y’ijoro, Umujyi wari washyizwe mu bihe bidasanzwe nk'uko BBC yabitangaje.

Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu bya Ethiopie, Kenya na Djibouti bari bwitabire ibi birori.

Nyuma y’irahira biteganyijwe ko Perezida mushya ashyiraho Minisitiri w’Intebe uzashyiraho guverinoma nshya.

Hassan Sheikh Mohamud, Perezida mushya wa Somalia agiye kurahira
Hassan Sheikh Mohamud, Perezida mushya wa Somalia agiye kurahira

Algeria yitandukanyije na Espagne bipfa Sahara y'Uburengerazuba

Umubano wa Algeria na Espagne wajemo agatotsi kuva muri Werurwe uyu mwaka ubwo Espagne yeruraga ko ishyikigiye umugambi wa Maroc wo guha ubwigenge Sahara y’Uburengerazuba, agace Maroc yigaruriye mu 1975 ubwo Ingabo za Espagne zavaga muri aka karere.

Kuva Algeria yashyigikira umutwe waharaniraga ubwigenge bwa Sahara y’Uburengerazuba, Maroc na Algeria byahise bitangira kurebana ay’ingwe.

Mu masezerano y’imikoranire yashyizweho umukono mu 2002, Algeria na Espagne byemeranyijwe gufatanya mu kugenzura urujya n’uruza rw’abimukira no kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Espagne yashyize hanze itangazo rivuga ko ibabajwe n’icyemezo cya Algeria ariko ivuga ko iki gihugu kitazatezuka ku mahame y’ayo masezerano.

Umwuka mubi hagati ya Algeria na Espagne ushobora gukoma mu nkokora uruhare rwa Algeria mu kugeza gaz muri Espagne.

Algeria yahagaritse kohereza gaz muri Espagne binyuze mu muyoboro unyura muri Maroc kuva mu mwaka ushize.

Algeria yaciye umubano na Espagne bipfa Sahara y'Uburengerazuba
Algeria yaciye umubano na Espagne bipfa Sahara y'Uburengerazuba

Gen Muhoozi yabonanye na Kenyatta i Nairobi

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka muri Uganda, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yahuye na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta bagirana ibiganiro.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Gen. Muhoozi yagize ati “Byari iby’agaciro guhurira i Nairobi na mukuru wanjye akaba n’inshuti yanjye, Perezida Kenyatta vuba aha.”

Yakomeje avuga ko wanabaye umwanya mwiza wo gushyikiriza Perezida Kenyatta, ubutumwa bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Perezidansi ya Kenya yatangaje ko Gen. Muhoozi na Perezida Kenyatta baganiriye ku butwererane hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubwo ku rwego mpuzamahanga bifitemo inyungu ndetse n’ibijyanye no kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gen. Muhoozi Kainerugaba yabonanye na Perezida Kenyatta banagirana ibiganiro
Gen. Muhoozi Kainerugaba yabonanye na Perezida Kenyatta banagirana ibiganiro