Umwamikazi Mantfombi yahawe inshingano zo kuyobora abo muri ubu bwoko bw’Abazulu by’agateganyo nyuma y’urupfu rw’Umwami Goodwill Zwelithini wari n’umugabo we witabye Imana muri Werurwe 2021.
Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bw’Abazulu, Mangosuthu Buthelezi, yavuze ko batunguwe n’urupfu rw’Umwamikazi Mantfombi wari ufite imyaka 65 ndetse yemeza ko rwabashenguye cyane.
Ati “Umuryango w’i Bwami uri mu gahinda gakomeye ko kubamenyesha inkuru y’urupfu rutunguranye rw’Umwamikazi, Shiyiwe Mantfombi Dlamini Zulu wayoboraga by’agateganyo ubwoko bw’Abazulu.”
Kugeza ubu ntiharatangazwa ugomba gusimbura Umwamikazi, Shiyiwe Mantfombi Dlamini Zulu ku nshingano zo kuyobora abaturage bo mu bwoko bw’Abazulu babarirwa muri miliyoni 11.





Ibitekerezo 0