00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwanditsi Rukirabashaija yajyanye Museveni mu nkiko

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 3 March 2022 saa 11:33
Yasuwe :

Umwanditsi wo muri Uganda, Kakwenza Rukirabashaija, yatanze ikirego mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ashinja Leta ya Perezida Yoweri Museveni kumukorera iyicarubozo.

Rukirabashaija yatawe muri yombi mu Ukuboza umwaka ushize ashinjwa gutuka Perezida Museveni n’umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Yaje kurekurwa by’agateganyo ahita ahungira mu Budage ari naho ari kugeza ubu.

Uyu mwanditsi w’ibitabo mbarankuru, ashinja Leta ya Museveni kumukorera iyicarubozo ubwo yari afunzwe.

Yasabye urukiko ko rufata umwanzuro w’uko ibyo yakorewe n’inzego z’umutekano za Uganda bitari byubahirije amategeko kandi bigize icyaha cy’iyicarubozo.

Urubanza rwe muri Uganda biteganyijwe ko ruzakomeza tariki 23 Werurwe nubwo atazaba ahari.

Kakwenza Rukirabashaija yafashwe nyuma y’iminsi yandika ibitabo ubutegetsi bwa Uganda bufata nk’ibigamije kubwibasira. Muri Mata 2020 yatawe muri yombi nyuma yo gusohora igitabo yise ‘The Greedy Barbarian’ bivugwa ko cyaninuraga Perezida Museveni.

Yongeye gutabwa muri yombi muri Nzeri uwo mwaka amaze gusohora ikindi gitabo yise “Banana Republic: Where Writing is Treasonous”, avugamo ko yatotejwe ubwo yatabwaga muri yombi.

Rukirabashaija yatawe muri yombi mu Ukuboza umwaka ushize ashinjwa gutuka Perezida Museveni n’umuhungu we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages