Uyu munyamategeko waganiriye na BBC dukesha iyi nkuru ntiyasobanuye aho umukiliya we wari uheretse kurekurwa by’agateganyo aherereye.
Rukirabashaija yari yasabye uruhushya rwo kuva mu gihugu akajya kwivuza ibikomere yagize mu kwezi yari amaze afungiye ahantu hatigeze hatangazwa.
Urukiko rwanze kumuha pasiporo ye.
Rukirabashaija yatawe muri yombi mu Ukuboza umwaka ushize ashinjwa amagambo yibasira Perezida Museveni n’umuhungu we yanditse kuri twitter.
Mu butumwa bumwe mu bwo yashyize kuri twitter, yavuze ko Gen. Muhoozi Kainerugaba afite umubyibuho ukabije.
Urubanza rwe rwari ruteganyijwe ku wa 23 Werurwe.
Rukirabashaija ni umwanditsi watsindiye igihembo cya ’PEN International Writer of Courage’ mu 2020 kubera igitabo cye yanditse yise ’The Greedy Barbarian’.
Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo yagiye agaragaza ibikomere avuga ko ari ibyo yakomoye ku iyicarubozo yakorewe afunze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!