00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwanditsi w’Umunya-Uganda, Kakwenza Rukirabashaija yarahunze

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 February 2022 saa 07:35
Yasuwe :

Kakwenza Rukirabashaija, umwanditsi washinjaga inzego z’ubutegetsi kumukorera iyicarubozo ubwo yari mu kasho, yahunze igihugu nk’uko umunyamategeko we yabitangaje.

Uyu munyamategeko waganiriye na BBC dukesha iyi nkuru ntiyasobanuye aho umukiliya we wari uheretse kurekurwa by’agateganyo aherereye.

Rukirabashaija yari yasabye uruhushya rwo kuva mu gihugu akajya kwivuza ibikomere yagize mu kwezi yari amaze afungiye ahantu hatigeze hatangazwa.

Urukiko rwanze kumuha pasiporo ye.

Rukirabashaija yatawe muri yombi mu Ukuboza umwaka ushize ashinjwa amagambo yibasira Perezida Museveni n’umuhungu we yanditse kuri twitter.

Mu butumwa bumwe mu bwo yashyize kuri twitter, yavuze ko Gen. Muhoozi Kainerugaba afite umubyibuho ukabije.

Urubanza rwe rwari ruteganyijwe ku wa 23 Werurwe.

Rukirabashaija ni umwanditsi watsindiye igihembo cya ’PEN International Writer of Courage’ mu 2020 kubera igitabo cye yanditse yise ’The Greedy Barbarian’.

Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo yagiye agaragaza ibikomere avuga ko ari ibyo yakomoye ku iyicarubozo yakorewe afunze.

Umwanditsi ukomoka muri Uganda, Kakwenza Rukirabashaija yahunze igihugu nyuma yo kurekurwa by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages