Iki cyemezo cyafashwe ku wa 10 Mata cyasize Lt Gen Santino Deng Wol ari we ugizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sudani y’Epfo (SSPDF).
Perezida Kiir akoze izi mpinduka mu gihe n’ubundi hari hashize amezi 11 akoze izindi mu gisirikare zigamije gushyira abayobozi bashya muri Guverinoma y’ubumwe. Ni muri uru rwego Gen Johnson Juma Okot nawe yari yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Perezida Kiir yakunze kurangwa no gukora impinduka za hato na hato mu bayobozi b’igisirikare dore ko mu myaka itanu amaze guhindura Abagaba bakuru b’Ingabo inshuro enye, ahanini bitewe no kutabizera, ukumvikana guke mu bijyanye na politike ndetse n’izindi mpamvu zitandukanye.
Ubwo yashyiraga hanze iki cyemezo, Perezida Kiir yatangaje ko kandi uwari Minisitiri w’Ingabo wungirije, Malek Reuben Riak yakuwe kuri uyu mwanya agirwa Ambasaderi muri Eritrea. Mu mwanya uyu mugabo yari ariho yasimbuwe na Chol Thon Balok wari Umugaba wungirije w’Ingabo za Sudani y’Epfo.
Perezida Salava Kiir kandi yirukanye Nhial Deng Nhial wari Minisitiri mu Biro bye amusimbuza Marial Benjamin. Uyu mukuru w’igihugu ntiyigeze atangaza impamvu y’izi mpinduka.


Ibitekerezo 0