00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwiherero wagombaga guhuza Abakuru b’Ibihugu bya EAC ushobora gusubikwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 November 2017 saa 12:57
Yasuwe :

Umwiherero wa Kane w’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wagombaga kubera i Kampala ku wa 29 Ugushyingo 2017, ushobora kutaba kubera inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ubunyamabanga bwa EAC buherutse gutangaza ko umwiherero w’Abakuru b’ibihugu bya EAC uziga ku iterambere ry’ibikorwa remezo n’ishoramari mu rwego rw’ubuzima.

Ubwo Perezida Yoweli Kaguta Museveni na John Pombe Magufuli bafunguraga umupaka wa Mutukula uhuza ibihugu byombi, bakomoje kuri uyu mwiherero bavuga ko ushobora kutaba kuko wahuriranye n’inama ya Gatanu izahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bya Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi izabera i Abidjan kuwa 29-30 Ugushyingo 2017.

Iyi nama ihuza Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi iba buri myaka itatu igasuzuma uko ibyemeranyijwe n’impande zombi byashyizwe mu bikorwa ndetse hakanagenwa n’indi mirongo ngenderwaho mu bihe bizaza.

Nkuko The East African yabitangaje, kuba Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari wo ukorana cyane ubucuruzi na EU, ntugomba gusiba iriya nama by’umwihariko mu bihe nk’ibi hari ibibazo byerekeye gusinya amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi hagati y’uyu muryango na EU azwi nka EPA.

Ubunyamabanga bwa EAC bwari bwatangaje ko umwiherero w’Abakuru b’ibihugu bya EAC, ugamije kurebera hamwe uko hakongerwa imbaraga mu kugera ku ntego z’iterambere ry’umuryango, icyerekezo 2063 n’intego z’iterambere rirambye (SDGs) mu nzego z’ubuzima n’ibikorwa remezo.

Gusa amakuru aturuka mu Bunyamabanga bwa EAC avuga habayeho imikoranire mike hagati y’Umunyamabanga Mukuru, Libérat Mfumukeko na Perezida Museveni, uyobora EAC, mbere yo gutangaza itariki y’umwiherero.

Indi ngingo ishimangira ko umwiherero uzasubikwa ni ibibazo bya politiki biri muri Kenya kuko Abakuru b’Ibihugu badashobora guhura hari igihugu kidahagarariwe.

Muri Nzeri uyu mwaka, Perezida Museveni, yahuye na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Jean-Claude Juncker, aho baganiriye ku isinywa ry’amasezerano ya EPA by’umwihariko ku mpungenge zagaragajwe n’igihugu cya Tanzania.

Inama hagati ya Afurika na EU izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushora imari mu rubyiruko ku bw’ahazaza heza.”

Inama nk’iyi iheruka yabereye i Buruseli mu Bubiligi aho yigaga ku kubaka ubushobozi bw’abaturage, ubukire n’amahoro. Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ku mpande zombi bemeranyije gukemura inzitizi zihari kubw’inyungu z’abaturage bose.

Umwiherero w’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ushobora gusubikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages