00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Gen. Bosco Ntaganda rwimuwe

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 4 July 2015 saa 04:23
Yasuwe :

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rwimuriye urubanza rwa Gen.Bosco Ntaganda, Umunyekongo ukurikiranyweho ibyaha by’intambara n’iby’ibasiye inyokomuntu.

Uru rubanza rwari ruteganyijwe gutangira kuburanishwa mu mizi ku itariki ya 7 no ku ya 9 Nyakanga, ariko rwimuriwe ku matariki ya 2 na 4 Nzeri nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Uru rukiko rwatangaje ko umutangabuhamya wa mbere azatangira kubutanga tariki ya 15 Nzeri aho kuba ku ya 24 Kanama.

Gen. Bosco Ntaganda aregwa ibyaha birimo iby’intambara ndetse n’ibyaha byibasira inyoko muntu birimo ubwicanyi , gufata abagore ku ngufu no kwinjiza abana mu gisirikare, akekwaho gukorera mu gace ka Ituri. Ibyaha bivugwa ko byaba byarakorewe mu Burasirazuba bwa Congo byakozwe n’umutwe wari ugamije kubohoza Congo (Forces patriotiques pour la libération du Congo,FPLC) yari ayoboye kuva muri nzeri 2002 kugeza muri Nzeri 2003.

Si ibi gusa kuko n’imiryango itagengwa na Leta muri Congo imurega ibindi byaha bisa n’ibyo yakoreye mu ntara icukurwamo amabuye y’agaciro iherereye mu majyaruguru ya Kivu aho akekwa kuyobora bwa nyuma umutwe wa M23, ugizwe n’abahoze ari inyeshyamba bakomoka mu gisirikare cya RDC, nyuma yo kutubahiriza ibikubiye mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Kinshasa mu 2009.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages