00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubura rwahagaritse ubuzima mu bice bimwe by’u Buyapani

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 December 2021 saa 11:22
Yasuwe :

Urubura rwinshi rwahagaritse ubuzima mu Buyapani ruteza umubyiganiro w’ibinyabizima, ingendo z’indege zirahagarikwa mu gihe na Gari ya moshi zitakoze uko bikwiriye.

Nibura imiryango 3200 yabuze umuriro mu turere dutandukanye. Nta muntu urabura ubuzima bitewe n’ubukonje cyangwa se ngo agire impanuka iturutse kuri iki kibazo.

Agace kibasiwe n’urubura kari mu nkengero z’inyanja z’u Buyapani uhereye mu Majyaruguru kugera mu Burengerazuba bw’Igihugu.

Uko iminsi ishira ni ko uduce twa Kansai na Tokai turushaho gukonja cyo kimwe n’utwa Shikoku na Kyushu.

Urubura rwibasiye ibice byo mu Majyaruguru n'Uburengerazuba bw'u Buyapani
Nta muntu urabura ubuzima kubera uru rubura
Imiryango myinshi yabuze umuriro, ingendo z'indege nazo zirahagarara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages