Congo Airways ni sosiyete ifitwemo imigabane na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko yagowe cyane n’imikorere kubera amikoro make.
Jeune Afrique yatangaje ko n’indege yari isigaye ishobora guhagarika imirimo mu minsi ya vuba kubera ikibazo cya moteri, ibintu bizashyira mu kaga abagenzi bajyaga bayifashisha mu ngendo z’imbere mu gihugu.
Ntabwo igihe izahagarikira imirimo kiratangazwa, nubwo bivugwa ko ari mu minsi ya vuba cyane.
Iyi sosiyete yahoranye izindi ndege ebyiri zo mu bwoko bwa Dash 8 ndetse n’indi ya Airbus A320 ariko nazo ntizigikora kubera ibibazo bya tekiniki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!