Mu itangazo ryasohowe ku wa 30 Ugushyingo 2025, Minisiteri y’Umurimo n’Ubwikorezi yavuze ko kuri ubu, Eswatini nta bwato ifite buyanditseho, ndetse ko iki gihugu kitigeze cyemerera umuntu uwo ari we wese, kwandikisha ubwato mu cyimbo cyacyo.
Umunyamabanga Mukuru w’iyi Minisiteri, Thulani Mkhaliphi, yabikomojeho agira ati "Umuntu cyangwa ikigo cyose kivuga ko gikoresha ubwato mu izina rya Eswatini, kiba gikora mu buryo butemewe n’amategeko. Abo bantu ni abanyabyaha bagomba gufatirwa ibihano n’inzego zibishinzwe ku rwego mpuzamahanga, harimo Interpol cyangwa abashinzwe kugenzura imikoreshereze y’amato.”
Ibi byasohotse nyuma y’aho Reuters ishyize hanze raporo ivuga ko igisirikare cya Iran cyafashe ubwato bufite ibendera rya Eswatini, bwavugwaga ko bwari butwaye lisansi ingana na litiro ibihumbi 350 hafi y’inkombe ya Bushehr muri Iran.
Eswatini yavuze ko itazi uwaba yarakoresheje ubwato bufite ibendera ryayo, kuko nta gahunda yo kwandikisha ubwato yabaye kandi nta mategeko yashyizweho ngo abyemeze.
Leta ya Eswatini ivuga ko iri gukorana n’Urwego Mpuzamahanga rw’Ubwikorezi bw’Ibirwa n’ibindi bigo mu rwego rwo gukumira ikoreshwa ry’ibirango by’igihugu mu buryo butemewe, kandi ivuga ko nta bikorwa byo mu mazi ifite ndetse ko nta ruhare yabigizemo.





Ibitekerezo 0