00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urujijo ku muntu uzazungura Robert Mugabe akegukana imitungo irimo miliyoni 10 $

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 3 December 2019 saa 02:15
Yasuwe :

Robert Mugabe wahoze uyobora Zimbabwe yapfuye asize urujijo ku makuru y’imitungo afite irimo amafaranga arenga miliyoni 10$, inzuri, inzu, imodoka n’ibindi, ntiyanagaragaza uzamuzungura.

Hashize imyaka myinshi abaturage b’iki gihugu bahwihwisa amakuru ku butunzi bwa Mugabe n’umuryango we bavuga ko yigwijeho byinshi mu myaka 37 yamaze ari Perezida.

Ikinyamakuru Herald cyanditse ko Bona Chikowore, umukobwa w’uyu mukambwe watabarutse muri Nzeri uyu mwaka, aheruka kwandikira Perezida w’Urikiko rw’Ikirenga asaba kwandikwaho imitungo ya Se.

Muri iyo mitungo harimo miliyoni 10$ yabikije muri Banki z’imbere mu gihugu, inzu enye ziri mu Murwa Mukuru Harare, imodoka 10, urwuri, umurima w’imbuto n’urugo yari afite mu cyaro.

Hari kandi n’unzi yabagamo izwi nka Blue Roof iri mu Murwa Mukuru Harare. Iyo mitungo ariko ntirimo inzuri n’ubundi bushabitsi yari afatanyije n’umufasha we Grace Mugabe cyangwa indi yari afite hanze y’igihugu.

Uwunganira Mugabe mu by’amategeko, Terrence Hussein, yasabye urukiko kumwandikaho iyo mitungo kuko nta muntu Mugabe yasize avuze izahabwa.

Amategeko y’iki gihugu avuga ko imitungo y’umuntu wapfuye atavuze uzamuzungura isaranganywa abana n’umugore be.

Amakuru aheruka gutangazwa mu 2001 na Wikileaks yavugaga ko Mugabe ashobora kuba afite imitungo muri icyo gihugu ifite agaciro gasaga miliyari y’amadolari ariko nta makuru y’ukuri yigeze abitangirwa.

Ku mbuga nkoranyambaga haheruka gucicikana amafoto y’abahungu be Robert Jr na Bellarmine Chatunga bari mu tubyiniro bafite amacupa y’inzoga zihenze, abayahererekanyaga bavuga ko umuryango wa Mugabe usesagura imitungo.

Uretse iyo mitungo Mugabe afite muri Zimbabwe, mu 2014 byigeze guhwihwiswa ko yigwijeho imitungo mu bihugu by’amahanga irimo inzu afite muri Hong Kong.

Perezida w’iki gihugu, Emmerson Mnangagwa, aheruka kuvuga ko umuryango wa Mugabe ufite inzuri nyinshi muri Zimbabwe ndetse Guverinoma iteganya kuziwambura ukaziha uwo amategeko ateganya ko zihabwa.

Mugabe yasize urujijo ku muntu uzamuzungura ngo yegukane imitungo ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages