Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, Leta ya Congo ubwayo hamwe n’iy’u Burundi bakomeje kubeshyuza amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi zaba ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nyamara ziriyo, nk’uko RFI ibyemeza nk’iyabihagazeho.
Ingabo z’u Burundi zitwaje intwaro kandi zambaye imyambaro ya Gisirikare ziri mu kibaya cya Rusizi mu majyepfo ya Kivu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RFI itangaza ko hari amakuru yemeza ko Leta ya Congo-Kinshasa yagiranye amasezerano y’ibanga na Leta y’u Burundi ngo iboherereza abasirikare bo kuyifasha guhangana n’abigometse; ariko kuva mu ntangiriro za 2014 nta bufatanye buzwi mu bikorwa bya Gisirikare bwabayeho hagati y’ibi bihugu byombi.
Hagati aho Ingabo zivuga ko zigamije kubohora igihugu (FNL), ziraboneka mu bitwa bya Uvira. Nubwo Ingabo z’u Burundi zagabweho kenshi ibitero n’izi nyeshyamba, nta guhangana nazo kwigeze kubaho, haba mu bitero byo ku butaka, cyangwa se mu zindi nzira izo ari zo zose.
Mu gihe indorerezi mpuzamahanga zibaza icyo ingabo z’u Burundi zikora muri RDC, izi ngabo zashinze ibirindiro i Kiliba ku butaka bwa Congo-Kinshasa, hegereye cyane umupaka utandukanya ibihugu byombi. Aho izi ngabo z’u Burundi ziri, iza FARDC ntizihagera kenshi, kandi zahawe amabwiriza yo kudakora ubugenzuzi ubwo ari bwo bwose ku modoka z’igisirikare cy’u Burundi ziba zigenda muri icyo kibaya. Si kenshi kandi ingabo n’intumwa za MONUSCO nazo zigera muri iki kibaya gisa n’ikigenzurwa n’ingabo z’u Burundi.
Mu gihe inzego zose bireba zikomeje kunyomoza amakuru yo kuba Ingabo z’u Burundi ziri i Kiliba muri Kivu y’Amajyepfo ku butaka bwa RDC, impamvu zahashinze ibirindiro ikomeje kuba amayobera.



















TANGA IGITEKEREZO