00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwa EAC rwaburanishije urubanza ku banyarwanda birukanwe muri Tanzania

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 8 November 2015 saa 01:46
Yasuwe :

Urukiko rwa Afurika y’ u Burasirazuba rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango wa Afurika y’ u Burasirazuba, ushinjwa kuba nta kintu yakoze ku kwirukanwa kw’ Abanyarwanda bari batuye mu ntara ya Kagera muri Tanzania mu 2013.

Kuwa 3 Ugushyingo 2015, nibwo urugereko rw’ ibanze rwaburanishije urubanza, aho Abatanze ikirego, East African Law Society, bahagarariwe na Prof. Fredrick Sempebwa, bavuze ko Umunyamabanga mukuru wa EAC yananiwe gushyira mu bikorwa imyanzuro y’ Inama y’ abaminisitiri mu gukemura ikibazo cy’ abo Banyarwanda birukanwe.

Uko kunanirwa ngo ni ukurenga ku masezerano ashyiraho EAC, kubera ko kuva inama y’ abaminisitiri yafata ingamba, Umunyamabanga wa EAC ngo ntacyo yakoze kandi biteganywa n’ ingingo ya 71 mu masezerano ashyiraho uwo muryango.

Prof. Sempebwa yashimangiye ko abaturage birukanwe bari mu gihugu kinyamuryango wa EAC, bikaba binyuranye n’ amasezerano yemeje urujya n’ uruza rw’ abantu muri uwo muryango. Yakomeje avuga ko zari inshingano z’ Umunyamabanga mukuru gukora iperereza hakamenyekana impamvu z’ ukurenga kuri ayo masezerano.

Dr. Anthony Kafumbe, Umujyanama muri uwo muryango, yavuze ko icyo kirego cyarengeje igihe, kubera ko birukanwe muri Kanama 2013, ikirego gitangwa muri Nzeli 2015.

Inyandiko urwo rukiko rwageneye abanyamakuru ivuga ko Dr. Anthony Kafumbe yakomeje yiregura avuga ko abatanze ikirego barengeje amezi abiri agenwa n’ ingingo ya 30 y’ amasezerano ashyiraho EAC.

Uwo mugabo yakomeje avuga ko imyanzuro iregerwa ireba ibihugu biri muri EAC, aribyo Tanzania n’ u Rwanda, bitareba Umunyamabanga mukuru.

Yongeyeho ko Ingingo ya 16 y’ ayo masezerano iteganya ko ibihugu bigize uyu muryango bifite inshingano yo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’ Inama y’ abaminisitiri, bitareba Umunyamabanga mukuru mu gihe imyanzuro yamaze gushyirwaho.

Dr. Kafumbe yanavuze ko Umunyamabanga mukuru yakoresheje inama mu Nzeli 2013 na Mutarama 2015 hagati y’ ibyo bihugu byombi, ariko ngo ntiyahawe amakuru y’ aho ibintu bigeze.

Yashimangiye ko ikibazo kiri mu ntoki z’ inama y’ abaminisitiri iteganyijwe muri uku kwezi, avuga ko Umunyamabanga mukuru yakoze uko ashoboye, bityo ngo ntabwo ari we ukwiye kuregwa kubintu bireba ibihugu ukwabyo.

Umwanzuro kuri uru banza rwabereye imbere y’ abacamanza batanu barimo Umucamanza mukuru w’ urwo rukiko Monica Mugenyi yungirijwe na Isaac Lenaola, Dr. Faustin Ntezilyayo, Fakihi A. Jundu na Audace Ngiye, uzasomwa mu minsi iri imbere, ku itariki itaratangazwa.

Abacamanza mu rukiko rwa EAC/ ifoto ya Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages