00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cyabuzaga Sudani y’Epfo kwinjira muri EAC

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 6 March 2015 saa 10:42
Yasuwe :

Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EACJ) rwanzuye ko Sudani y’Epfo yakomeza inzira yo kwinjira mu EAC, rutesha agaciro ikirego cy’abacuruzi bayiregaga ko yabahohoteye.

Mu Kwakira 2013, Ihuriro ry’Abacuruzi b’Abanya-Uganda bakorera muri Sudani y’Epfo n’abandi batatu, bari baregeye EACJ bashaka guhagarika ubusabe bwa Sudani y’Epfo bwo kwemererwa kwinjira muri EAC, bavuga ko icyo gihugu kiyobowe nabi.

Nk’uko tubikesha The East African, abareze barimo Patrick Walusimbi Ntege, Dan Ssenga na Mohamed Waiga, bagaragazaga ko Abacuruzi b’Abanya Uganda bakorera mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba batarindwa cyangwa ngo babone ubutabera .

Baregeye EACJ ko icyo gihugu kitabaha kwisanzura mu kuhakorera ishoramari, ubucuruzi, kandi ntibahabwe n’uburenganzira ku mutungo.

Banaregaga ko Abacuruzi b’Abanya Uganda muri Sudani y’Epfo bafashwe ku ngufu, bagakorerwa iyicarubozo, bakicwa, hakaba n’abafungwa. Banongeraho ko ibicuruzwa byabo byatwawe, imodoka zabo zikigarurirwa n’abasirikare nta burenganzira babifitiye.

Abaregaga basabye ko EACJ yategeka ko Sudani y’Epfo itemererwa kuba Umunyamuryango wa EAC.

Urukiko rwatangaje ko Ubusabe bwa Sudani y’Epfo bukiri kwigwaho, bijyanye n’uko amasezerano yo kwinjira muri EAC abiteganya.

Urukiko rwanatangaje ko ibiganiro byatangiye ku busabe bwa Sudani y’Epfo byubahirije amategeko, Urukiko rwemeza ko ikirego cy’abo bacuruzi nta shingiro gifite.

Sudani y’Epfo yasabye kwinjira muri EAC mu Gushyingo 2011, ubusabe bwayo buzitirwa n’intambara iyirwangwamo. Kugeza na n’ubu, Perezida wacyo Salva Kiir n’uwahoze ari Visi Perezida we Riek Machar baracyarwanira ubutegetsi.

Leta ya Sudani y’Epfo yatangaje ko izubura ubusabe ku wa 23 Werurwe 2014.

Sudani y’Epfo iramutse yemewe kwinjira muri EAC, ibihugu bigize uyu Muryango byahita biba bitandatu, kuko hasanzwemo Tanzania, Uganda, Kenya, u Rwanda n’u Burundi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages