Iki kirego cyari gishingiye ku kwirukanwa muri Uganda k’umunyamategeko wo muri Kenya, Martha Karua, ndetse n’ifatwa rya Erias Lukwago, bombi bari mu itsinda ry’abunganira Besigye na Lutale.
Umucamanza mu Rukiko Rukuru, Simon Peter M. Kinobe, yemeje ko Besigye na Lutale batashoboye gutanga ibimenyetso bihagije byerekana ko Gen Muhoozi na Leta bagize uruhare nkana mu kubangamira uburenganzira bwabo bwo kunganirwa n’abanyamategeko bihitiyemo cyangwa ko ibyo bikorwa byatumye urubanza rwabo rutagenda mu buryo buboneye.
Urukiko rwagaragaje kandi ko ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga bwitirirwaga Gen Muhoozi, harimo ubwo yavuze ko ari we wagize uruhare mu kwirukana Karua muri Uganda, butari ibimenyetso bihagije byemeza ko yaba yarategetse abakozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka kumubuza kwinjira mu gihugu.
Kinobe yavuze ko nubwo ubwo butumwa bwashyikirijwe urukiko, ababutanze batagaragaje isano ihagije hagati yabwo n’icyemezo cyafashwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka.
Besigye na Lutale bari bareze Gen Muhoozi ku giti cye hamwe n’Intumwa Nkuru ya Leta, bavuga ko hari gahunda yari igamije gusenya itsinda ry’abanyamategeko babo.
Abunganizi babo bifashishije ubutumwa bwatangajwe kuri konti ya X ya Gen Muhoozi nyuma y’uko Karua abujijwe kwinjira muri Uganda ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe ku wa 22 Kamena.
Mu butumwa bwashyizwe kuri X ku wa 23 Kamena, Muhoozi yavuze ko “Ntimushinje data kuri iki cyemezo. Ni njye wamwirukanye. Ntiyemerewe kongera kwinjira mu gihugu cyacu.”
Hari kandi ubundi butumwa bwifashishijwe mu kirego, aho Muhoozi yavugaga ko Besigye “atazacika igihano kimukwiriye”, ndetse mu bundi akavuga ko “tuzamumanika vuba.”
Abunganira Besigye bavugaga ko ayo magambo yerekanaga ko Muhoozi yari yaramaze gufata Besigye nk’uwahamijwe icyaha kandi ko yari inyuma y’ibikorwa byabangamiraga itsinda ry’abamwunganira.
Umucamanza Kinobe ariko yavuze ko nta sano ihagije yagaragajwe hagati y’ayo magambo n’ibikorwa by’abashinzwe abinjira n’abasohoka.
Martha Karua, wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Kenya ndetse akaba yarigeze kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu, amaze igihe ari umunyamategeko mukuru wunganira Besigye na Lutale guhera mu Ugushyingo 2024.
Ku wa 22 Kamena yagiye muri Uganda agiye gukurikirana urubanza rwabo, ariko yangirwa kwinjira mu gihugu ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe.
Mu nyandiko yatanze mu rukiko, Karua yavuze ko yageze Entebbe ahagana saa 08:50 ari kumwe n’abandi bantu babiri, barimo Perezida w’Urugaga rw’Abanyamategeko muri Kenya.
Yavuze ko pasiporo ye yabanje guterwaho kashe, nyuma abashinzwe abinjira n’abasohoka bakamuvana mu bandi, bakamubwira ko atemerewe kwinjira muri Uganda kubera impamvu z’umutekano batigeze basobanura.
Karua yavuze kandi ko telefoni ze ebyiri zafashwe ku ngufu nyuma zikagarurwa, ariko yanga kuzisubirana kubera impungenge ko amakuru y’ibanga ajyanye n’ubwunganizi bwa Besigye yaba yararebwemo cyangwa yarahinduwe.
Nyuma yaho, abashinzwe abinjira n’abasohoka bamuhaye inyandiko imushyira mu cyiciro cy’umuntu utemerewe kwinjira muri Uganda, bavuga ko ari “persona non grata”, maze asubizwa i Nairobi uwo munsi.
Besigye na Lutale bifuzaga ko Urukiko Rukuru rutesha agaciro icyo cyemezo kandi rugategeka Leta kutazongera kubuza Karua kwinjira muri Uganda, kumufata cyangwa kumwirukana igihe aje kubunganira.
Umucamanza Kinobe ariko yanze kwemeza niba icyemezo cyo kumubuza kwinjira muri Uganda cyari cyemewe n’amategeko cyangwa kitari cyo. Yavuze ko ibyo byagombaga kuregerwa mu buryo bwihariye bwo gusaba urukiko gusuzuma icyemezo cy’ubuyobozi.
Ibi bivuze ko urukiko rutemeje ko kwirukana Karua byari byemewe n’amategeko, ahubwo rwagaragaje ko uburyo Besigye na Lutale bakoresheje mu kurega atari bwo bwari bukwiye gukoreshwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!