José Eduardo dos Santos yapfiriye mu mujyi wa Barcelona tariki 8 Nyakanga 2022. Nyuma yo gupfa habaye intambara hagati y’umugore asize Ana Paula Cristovao dos Santos n’umukobwa we Welwitschea "Tchizé" dos Santos
Nubwo umwanzuro wafashwe, abunganira Tchizé" dos Santos batangaje ko umukiliya wabo agiye kujuririra icyo cyemezo.
Urukiko rwatangaje ko rwagendeye ku isuzumamurambo ryakorewe umubiri wa Dos Santos, abaganga bagasanga atarazize uburozi nkuko umukobwa we yabivugaga, ahubwo yarazize urupfu rusanzwe rwatewe n’ibibazo by’umutima n’iby’ubuhumekero.
Urukiko kandi rwavuze ko Dos Santos yavujwe n’amafaranga yatanzwe na Guverinoma ya Angola kandi ko no mu gihe yari arwariye i Barcelona, abayobozi bamwe bo muri Angola bagiye baza kumusura.
Jose Eduardo dos Santos yayoboye Angola guhera mu 1979 kugeza mu 2017. Yapfuye afite imyaka 79.
Ana Paula ni umugore we wa kabiri wakunze kutajya imbizi n’umukobwa wa Dos Santos, Tchizé dos Santos yabyaranye n’umugore wa mbere.
Tchizé ashinja mukase kuba atarigeze asura uwahoze ari umugabo we kuva batandukana mu 2017 ndetse akamushinga kugira uruhare mu rupfu rwe.






Ibitekerezo 0