Muri Gashyantare umwaka ushize nibwo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi muri Kenya yabujije icuruzwa ry’inyama z’indogobe nyuma y’uko imiryango irengera inyamaswa igaragaje ko izo nyamaswa zikomeje kugabanyuka cyane.
Mu mwaka wa 2012 nibwo Kenya yemeye icuruzwa ry’inyama z’indogobe n’ibizikomokaho nyuma yo kubona isoko ryazo mu Bushinwa.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko kwemera icuruzwa ry’inyama z’indogobe byari amakosa akomeye kuko byatumye izo nyamaswa zigabanyuka cyane mu gihugu.
Amabagiro y’indogobe niyo yajyanye ikirego mu rukiko avuga ko icyemezo cya Minisiteri cyabahombeje, bityo bagasaba ko kivanwaho.
BBC yatangaje ko muri Kenya habarizwa nibura miliyoni 1.2 z’indogobe mu gihe mu myaka icumi ishize hari hari indogobe miliyoni 1.8.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!