Lungu yatorewe kuyobora Zambia mu 2015 nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Michael Sata wari Perezida. Yarangije igihe Sata yari asigaye kugeza mu 2016 ubwo habaga amatora, akayatsinda.
Abatavuga rumwe na Leta ya Zambia bari bakamejeje basaba ko arekura ubutegetsi kuko bavuga ko manda ze ebyiri yemerewe n’amategeko zarangiye.
Ikirego cyagejejwe mu rukiko rurinda Itegeko Nshinga ariko rwagiteye utwatsi ruvuga ko nta shingiro gifite, nkuko BBC yabitangaje.
Bisobanuye ko ubwo mu mategeko ya Zambia, manda ibarwa ya Lungu ari iyo yatangiye kuva mu 2016 kugeza mu 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!