Umurambo wa Okende wasanzwe mu modoka ye yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga, nyuma y’amasaha make ishyaka rye ritangaje ko ryamuburiye irengero.
Uyu mugabo utajyaga imbizi n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bivugwa ko yapfuye avuye ahakorera urukiko rurinda itegeko Nshinga aho yagombaga kurwitaba ngo yimuze itariki yo kumenyekanisha umutungo nk’uwahoze ari Minisitiri muri Guverinoma.
Yari yahamagajwe kurwitaba kuri uyu wa Kane tariki 13 ariko bikavugwa ko yari yagiye kurusaba ko rwakwimura iyo tariki akazitaba tariki 14 Nyakanga.
Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwo ruvuga ko Okende atigeze ahagera kuri uyu wa Gatatu ahubwo ngo yohereje undi muntu, mu gihe ishyaka rya nyakwigendera ryo rivuga ko yahageze agahita aburirwa irengero kugeza ubwo n’umurinzi we yamubuze.
Moïse Katumbi uyobora ishyaka Okende yari abereye Umuvugizi yabwiye RFI ko nyakwigendera yazize impamvu za politiki, dore ko iryo shyaka ritabanye neza n’ubutegetsi buriho nyuma y’itabwa muri yombi ry’umwe mu bajyanama ba Katumbi mu minsi ishize.
Katumbi yavuze ko bagiye kwikorera iperereza ryigenga bakamenya uwahitanye Okende kuko inzego za Leta batazizeyeho ubunyangamugayo.
Impuzamashyaka FCC ya Joseph Kabila wahoze ari Perezida nayo yamaganye urupfu rwa Okende, rivuga ko ubwo bugizi bwa nabi ari ibintu byabaye umuco muri Congo, bigatizwa umurindi n’abiyita abambari b’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, bashaka gutera ubwoba no kugirira nabi uwo batavuga rumwe.
Martin Fayulu na we utavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko Okende yishwe kubera impamvu za Politiki mu gihe imiryango irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe n’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga rigashyira umucyo ku rupfu rwa Okende.
Perezida Tshisekedi yijeje ko hagiye gukorwa ibishoboka byose abishe Okende bakamenyekana kandi bakagezwa mu butabera.
Mu gihe habura amezi atanu hakaba amatora rusange muri Congo, umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo aho bamwe bamaze iminsi batabwa muri yombi bashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu cyangwa gukorana n’umutwe wa M23 umaze igihe urwana n’ingabo za Leta mu Burasirazuba.
Ni mu gihe mu mujyi wa Kinshasa hamaze igihe umutekano muke n’ishimutwa rya hato na hato ry’abaturage bikozwe n’inzego z’umutekano cyangwa amabandi azwi nka Kuluna.






Ibitekerezo 0